Diane Rwigara muri 5 batigishije umugabane wa Afurika muri 2018

Umwaka wa 2018 waranzwe n’ibintu bitandukanye haba muri Politiki, mu buzima n’izindi nzego zitandukanye ari nako muri izi ngeri hagira abantu bigaragaza cyane mu bikorwa byabo bitandukanye byanyuze benshi byatumye bafatwa nk’indashyikirwa.

Muri aba bantu batanu babaye indashyikirwa ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2018, harimo abagore barwanye inkundura muri politiki, harimo abaganga, abahinzi n’abandi. Aba bantu bafashwe nk’indashyikirwa ku mugabane wa Afurika kandi kubera imbaraga bagaragaje mu bikorwa barimo ndetse n’ubwitange budashyikirwa na buri wese.

1. Dr Denis Mukwege (Le Gynécologue Congolais)

Umukongomani Yacouba w’imyaka 63 y’amavuko yagizwe indashyikirwa mu mwaka wa 2018 kubera uruhare runini yagize mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Uyu yanahawe igihembo cy’amahoro cya Prix Nobel de la paix 2018.

Dr Mukwege kandi yitanze atizigamye mu kuvura abagore n’abakobwa bahohotewe cyangwa bagizweho ingaruka n’intambara (Bafashwe ku ngufu) batabaga bafite kirengera cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo. Hejuru y’abagore n’abakobwa 50,000 uyu muganga yagiye abakira mu Bitaro bye by’i Bukavu nkuko Franceinfo Afrique banditse iyi nkuru babitangaza.

2. Sahle-Work Zewde (La Première Présidente d’Ethiopie)

Ku wa 25 Ukwakira 2018 nibwo Madamu Sahle-Work Zewde w’imyaka 68 yatorewe kuyobora igihugu cya Ethiopie, uyu akaba ariwe mugore rukumbi uyoboye igihugu ku mugabane wa Afurika. Ibi bikaba byaratumye nawe aza mu bantu batanu ku mugabane wa Afurika barwanye inkundura mu ruhando rwa Politiki y’uyu mugabane.

3. Yacouba Sawadogo (Cultivateur au Burkina Faso)

Umusaza w’imyaka 80 y’amavuko w’umunya-Burkinafaso, Yacouba Sawadogo nawe ku rutonde rw’abantu batanu bigaragaje, we akaba yaragize uruhare runini mu buhinzi aho yanabiherewe igihembo cyiswe Right Livelihood Award, Prix Nobel 2018. Uyu yagize uruhare mu guhindura ubutaka buteraga/butahingwaga ubutaka bwo guhinga.

4. Diane Rwigara (Femme Politique au Rwanda)

Umunyarwandakazi Shima Diane Rwigara wavukiye mu Mujyi wa Kigali mu 1981 nawe yashyizwe kuri uru rutonde by’umwihariko we mu ruhando rwa Politiki dore ko ku wa 3 Gicurasi 2017, uyu mwali yatangaje ko ashaka kuyobora u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Tutavuze kuri uyu munyapolitiki, reka tukugezeho amwe mu matariki y’ingenzi yagize kuva avutse amwe agaragaza bimwe mu bihe yanyuze ahanini byagendweho mu kumugira indashyikirwa ku mugabane wa Afurika. Tubibutse kandi ko ku itariki ya 06 Ukuboza 2018 aribwo Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bagizwe abere n’urukiko rukuru ku byaha byose baregwaga n’Ubushinjacyaha. Icyo gihe urukiko rwanzuye ko ibimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze mu iburanisha byose nta shingiro bifite, nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko Ubushinjacyaha bwavuze ko buzajurira.

PNG - 1.2 Mb
Ku wa 20 Kamena 2017 nibwo Diane Rwigara yatanze kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu

5. Evan Atar Adaha (Chirurgien Sudanais)

Umunya-Sudani y’Epfo Evan Atar Adaha nawe yashyizwe ku rutonde rw’abantu 5 babaye indashyikirwa mu mwaka wa 2018 kubera ibikorwa bye yigaragajemo byo kwita ku bagore bafashwe ku ngufu, ibintu yanaherewe igihembo cyiswe le Prix Nansen n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR kubera ubwitange yagaragaje.

Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko ibi bikorwa byo kwita ku bagore bafashwe ku ngufu yabikoreraga abagore bo muri Sudani y’Epfo na Sudani, akabikorera mu Bitaro bya Bunj aho yashoboraga gukorera Operation abagore barenga 10 ku munsi kandi mu bwitange bukomeye.

PNG - 835.5 kb
Uhereye Ibumoso, Umukongomani Denis Mukwege, Umunya-Ethiopie Sahle-Work Zewde, Umunya-Bourkinafaso Yacouba Sawadogo, Umunyarwandakazi Diane Rwigara, n’umunya-Sudani y’Epfo Evan Atar Adaha

NB: Uko bakurikirana si ko barutana, uru rutonde rukoze hatagendewe ku buryo babaye indashyikirwa ushobora kubanza uwo ushaka ariko icy’ingenzi ni uko uko ari 5 aribo batoranyijwe.

@Umubavui.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo