Diamond yasesekaye i Kigali mbere yo gutaramira I Burundi-Amafoto

Mu gihe Abanywarnda benshi bafite amatsiko yo kwibonera imbonankubone icyamamare Diamond Platnumz ku rubyiniro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yageze mu Rwanda mbere yuko ataramira i Burundi uyu munsi.

Biteganyijwe ko Diamond Platnumz uyu munsi akorera igitaramo mu gihugu cy’u Burundi mbere y’uko ku munsi w’ejo azataramira abanyarwanda mu gitaramo kizabera muri Parking ya Stade Amahoro.

Uyu muhanzi watumiwe mu gitaramo gisoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, kizaba ejo tariki ya 17 Kanama 2019, yabanje kunyura mu Rwanda mbere yo kwerekeza i Burundi, kugira ngo anarebe aho imyiteuro igeze ndetse anagirane ikiganiro n’itangazamakuru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019, ni bwo yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Iki gitaramo cya Iwacu Muzika Festival, Diamond yatumiwemo nk’umuhanzi mukuru azafatanya n’abandi b’abanyarwanda nka; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Bushari, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza.


Diamond yakiriwe nk’umwami I Kanombe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo