Diamond yahuye na se barawuceka nyuma y’imyaka 20 y’amahari

Nyuma y’imyaka 20 y’amahari icyamamare Diamond Platnumz yahuye na se bariyunga si ugucinya akadiho bishyira kera.

Abdul Juma, se wa Diamond yabyinaga ubona nta kibazo afite mu gihe yari amaze iminsi yaraheze mu kirago kubera uburwayi budasanzwe bwibasiye amaguru ye kugeza ubwo abaganga bamubwira ko bizarangira bayaciye.

Ubwo aheruka kuganira n’itangazamakuru mbere y’uko abonana na Diamond, Abdul Juma yari yavuze ko icyo yifuza mbere y’uko apfa ari uko yakwiyunga n’umuhungu we.

Icyo gihe yavuze ko yemera amakosa ashinjwa n’umuhungu we ndetse ngo yiteguye kuzamusaba imbabazi mu buryo bukwiye.

Uyu musaza yavuze ko yari amaze imyaka 20 atavugana n’umuhungu we.

Ati “Inshuro ya nyuma twahuye ni mu myaka 20 ishize. Nshobora kuba naramukoshereje ariko icyo nifuza ni uko amfata nk’umubyeyi we.”

Ubwo aheruka kuvugana n’umunyamakuru yagize ati “Ubu butumwa ndabuha umunyamakuru ngo ahite abumumpera, ndashaka ko ahita abusoma. Ntabwo nshaka ko azategereza ko ngera mu mva kugira ngo amahoro aboneke.”

PNG - 647.2 kb
Diamond na se bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka 20 yose batavuga rumwe

PNG - 1.6 Mb
Diamond yibaniraga na nyina mu buryohe bw’ubuzima nyamara se umubyara atorohewe n’ubuzima

Kanda hano wirebere uburyo Diamond na se bawucetse kakahava:

https://www.instagram.com/p/Bwowe8MlWu3/?utm_source=ig_embed&utm_campaign=embed_video_watch_again

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo