Diamond azarushanwa n’Igisupusupu gushimisha abakunzi ba muzika Nyarwanda

Mu gusoza ibitaramo bya ’Iwacu Muzika Festival’ bimaze iminsi biba mu bice bitandukanye by’u Rwanda, hatumiwemo icyamamare muri Muzika Diamond Platnumz, uyu akazarushanwa na Nsengiyumva ’Igisupusupu’ gushimisha abakunzi ba muzika Nyarwanda.

Nkuko bigaragara ku ngengabihe y’ibitaramo umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje, yagaragaje ko azaririmbira i Kigali ku itariki 17 Kanama 2019, kugeza ubu mu Rwanda Nsengiyumva François ni we bizwi ko na we azaririmba muri iki gitaramo.

Muri ibi bitaramo abahanzi batoranyijwe baririmba mu bice bitandukanye by’igihugu, buri muhanzi akaririmba mu gice kimwe gusa.

Umwe muri bo ariwe Nsengiyumva François ’Igisupusupu’ ni we wenyine uririmba buri hantu habereye ibi bitaramo kubera uburyo akunzwe cyane mu Rwanda.

Uwo ni François Nsengiyumva, ni na we kugeza ubu bizwi ko azaririmba mu gitaramo gisoza ’Iwacu Muzika Festival’ hamwe n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania.

Umwaka ushize, Nsengiyumva w’imyaka 40, yari umugabo ugenda ku mihanda no mu ngo mu Burasirazuba bw’u Rwanda acuranga injyana Gakondoko akoresheje umuduri akishyurwa n’abahisi n’abagenzi igiceri cy’ijana, umupfuye agasoni akaba yamuha arenzeho.

Ubu byarahindutse, afatwa nk’umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda kubera indirimbo ze ’Mariya Jeanne’ izwi cyane nka ’Igisupusupu’ cyangwa ’Icange mukobwa’.

Kwamamara vuba yabifashijwemo n’umuhanzi Alain Muku usanzwe ufasha abahanzi kuzamuka by’umwihariko mu gihe abonye ko bafite impano zikomeye.

Diamond ni umuhanzi ukunzwe cyane mu karere, mu gitaramo mu Rwanda tariki 17 z’ukwezi gutaha azarushanwa gushimisha abakunzi ba muzika na Nsengiyumva François ubu wigaruriye abakunzi benshi ba muzika mu Rwanda.

Iwacu muzika Festival ni iserukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro n’ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019. Ikiganiro cyari kitabiriwe n’abanyamakuru banyuranye bakora imyidagaduro ndetse n’abaterankunga banyuranye.

Iri serukiramuco rigizwe n’ibitaramo bikomeye ryateguwe bivugwa ko rizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda ariko ntihagire umuhanzi uririmba ahantu habiri ariko si ko byaje kugenda kuko byabaye ngombwa ko Nsengiyumva François we abigiramo umwihariko wo kubiririmbamo byose kubera uburyo akunzwe.

Ku wa 22 Kamena 2019, Iwacu Muzika Festival yari I Musanze, mu gihe tariki 29 Kamena 2019 yabereye I Rubavu.

Igitaramo cya Gatatu cyabereye mu karere ka Huye mu gihe I Ngoma na bo bategerezanyije amatsiko kwibonera Nsengiyumva wagaragaje itandukaniro muri ibi bitaramo ku itariki ya 20 Nyakanga 2019.

Igitaramo cya nyuma kizabera mu mujyi wa Kigali tariki 17 Kanama 2019 ari nacyo Nsengiyumva na Diamond bazahataniramo mu gushimisha abakunzi ba Muzika Nyarwanda


Muri iyi minsi Nsengiyumva François aravuna umuheha akiyongeza undi muri muzika Nyarwanda, byatumye ahabwa umwihariko wo kuririmba mu bitaramo byose


Ingengabihe y’ibitaramo bya Diamond Platnumz igaragaza ko azaririmbira i Kigali ku itariki 17 Kanama 2019

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo