Davido yemeye kuzafasha Bobi Wine guhangana na Perezida Museveni mu matora

Nyuma yuko Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine ahishuye ko azahangana na Perezida Museveni umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi, umuhanzi wamamaye Davido wo mu gihugu cya Nigeria yiyemeje kuzamufasha mu buryo bushoboka mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu 2021 muri Uganda.

Adedeji Adeleke ni umwe mu baririmbyi bamaze igihe bigaragaza mu bikorwa bya Politiki iwabo muri Nigeria haba mu kunenga rimwe na rimwe ibikorwa by’ubutegetsi buriho iwabo ndetse no mu gihe habaye ibikorwa by’amatora ahitamo abakandida ashyigikira akabitangaza akabarwanira ishyaka mu buryo budasanzwe.

Yemeje ko no mu 2021 yitanga umusanzu wose ushoboka mu bikorwa byo kwamamaza mugenzi we Depite Robert Kyagulanyi wamamaye muri Uganda nka Bobi Wine ubu akaba yarinjiye mu kibuga cya Politiki ndetse ashaka guhatana na Perezida Museveni mu matora.

Davido yanditse kuri Twitter ati "Nkunda cyane ibyo Bobi Wine ari gukora, afite ubufasha bwanjye bwose mu 2021." Yabivuze asubiza umufana wari umubajije niba ntacyo yakora ngo ashyigikire Bobi Wine "kuko Museveni akwiye kugenda!"

Abamukurikira benshi bamushimiye ku bwo kwifatanya na Bobi Wine mu rugendo yatangiye no kumutera imbaraga. Umwe mu batanze ibitekerezo witwa Andrew Yiga yagize ati "Bobi Wine yatanze igitambo ku buzima bwe n’umuryango we kugira ngo aheshe Uganda ibabaje ubwisanzure mu gihugu cye, ndabihamya ko agomba kuba Perezida habaho amatora cyangwa ntabe."

Undi wiyita Censored Nostril yanditse ati "Turi kumwe na we, ubu noneho ishyaka ryatangira."

Igitekerezo cya Davido kuri Bobi Wine cyatumye benshi bamushima kije nyuma y’aho uyu muhanzi amaze iminsi agaragaza ko yifuza kwinjira muri Politiki na we.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Channel 24, Davido yagize ati "Nshobora kwinjira muri politiki, niba ntanayirimo ijana ku ijana nzajya mba ndi iruhande rwayo. Hari ibintu byinshi bitagenda neza imuhira. Iyo nza kuba ndi muri uriya mwanya [wa Perezida] hari byinshi cyane nari gukora mu buryo butandukanye."

Uyu muhanzi wiyemeje kuzashyigikira Bobi Wine, ni umwe mu basunitse Senateri Ademola Adeleke kugeza abaye Guverineri w’Intara babamo yitwa Osun, yifashishije ubuvugizi ku mbuga nkoranyambaga akurikirwaho n’abantu benshi cyane baba ab’imbere muri Nigeria ndetse no hanze.

Nubwo benshi mu banyapolitike bo muri Uganda batemera Bobi Wine w’imyaka 36 nk’umunya Politiki uhamye, bakunda uburyo adatinya Museveni ndetse n’ukuntu agaragaza ibitekerezo bye.

PNG - 948.3 kb
Davido yemereye Bobi Wine kuzamufasha guhangana na Perezida Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu
PNG - 703.9 kb
Bobi Wine umaze igihe yinjiye muri politiki arashaka kuyobora Uganda
PNG - 418 kb
Bamwe mu banyapolitiki bo muri Uganda bavuze ko Bobi Wine ari umwana mu mukino wa Politiki ndetse atashobora guhangana na Museveni w’inararibonye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo