David Luiz wa Arsenal n’umukunzi we bageze i Kigali-Amafoto

Myugariro w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, David Luiz yamaze kugera ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali aho aje muri gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu cyiswe ‘Visit Rwanda’.

Uyu munya- Brazil yageze i Kanombe aherekejwe n’umugore we na Nyina. Mbere y’uko agera mu Rwanda, Luiz yatangaje ko anejejwe no guhagararira Arsenal mu Rwanda nka hamwe mu hantu nyaburanga.

Ati “Numvise ibintu byinshi byiza bijyanye n’ubwiza bw’u Rwanda n’Abanyarwanda, ntegerezanyije amatsiko gusura iki gihugu n’ibyo gifite byose.”

Amakuru y’uko uyu musore aza kugenderera u Rwanda yari yemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB mu itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara ku munsi w’ejo ku wa Gatatu. iri tangazo ryavugaga ko azaza aherehekejwe n’umukunzi we ndetse na nyina umubyara.

Byitezwe ko David Luiz azasura ingagi muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga ndetse akazanaganiriza abakinnyi bakiri bato b’abanyarwanda ndetse n’abafana ku rugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Uyu munya Brazil azanasura urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri kugisozi, yunamire inzira karengane zishinguye muri uru rwibutso.


Azava mu Rwanda agiranye ikiganiro n’abanyamakuru kizaba ku munsi ubanziriza uwo azasubiriraho mu Bwongereza.


Luiz yatangaje ko anejejwe no guhagararira Arsenal mu Rwanda nka hamwe mu hantu nyaburanga.


David Luiz yageze mu Rwanda aherekejwe n’umukunzi we na nyina


Yakiriwe na bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, nyuma yerekeza muri Marriot Hotel aho acumbikiwe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
ALEXANDLE Kuya 11-10-2019

TWABISHIMIYE