DJ Marnaud uvanga imiziki yatawe muri yombi

DJ Marnaud ukunze kuvangavanga imiziki mu tubare dutandukanye ndetse agacishamo akanakorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda yatawe muri yombi azira guteza urusaku ahaturanye n’akabare ka Pili Pili yacurangagamo.

Yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 5 Gashyantare 2020.

Amakuru y’itabwa muri yombi k’uyu musore yahamijwe n’umwe mu bo bakorana wemeje ko yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020 ubwo yari ari mu kazi mu kabari ka Pili Pili gaherereye i Kibagabaga.

Uyu yagize ati ”Ni byo bamufashe, bamujyananye n’ibyuma akoresha mu kazi birimo na Laptop acurangiramo imiziki, icyakora ntabwo twamenye neza aho bahise bajya kumufungira.”

Abantu bari kwandika kuri Twitter bibaza impamvu hafunzwe DJ Marnaud kandi abari bamuhaye akazi bahari agafatwa azira ikosa ry’aho akorera ba nyiri kabari batabibazwa.


DJ Marnaud yatawe muri yombi

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo