Cristiano ashobora kongera gutozwa na Zinedine Zidane

Kuri ubu umutoza w’ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, Zinedine Zidane, yatangiye gutekereza ibyo gusohoka muri iyi kipe kubera ubwumvikane bucye hagati ye na Perezida wayo, Florentino Perez.

Ubu bwumvikane bucye burava ku kuba uyu muyobozi yarananiwe kugura umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa akaba akinira ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza ari we, Paul Pogba, ibi bikaba bishobora gutuma uyu mutoza asohoka muri iyi kipe y’ibwami.

Uyu mufaransa uheruka gufasha ikipe ya Real Madrid kwegukana ibikombe bitatu bya UEFA Champions League ubugira Gatatu yikurikiranya, yifuzaga gusinyisha Paul Pogba kugira ngo akomeze kubaka ikipe yiteguye kongera guhatanira ibikombe bitandukanye.

Gusa ikipe ya Manchester United yakomeje kwihagararaho, aho yanze kurekura uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga ndetse ikaba yaragiye yanga icyifuzo cya Real Madrid kirimo no kugurana abakinnyi barangajwe imbere na James Rodriguez ndetse na Mariano Diaz.

Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru cyitwa Soccerlink, irakomeza itangaza ko Zinedine Zidane yaba yaratangiye gutekereza ibyo gusohoka muri Real Madrid ndetse akaba yifuza guhita yerekezamu ikipe ya Juventus mu gihe cyose azaba yamaze gusohoka I Madrid.

Zinedine Zidane yakiniye ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani ahagana mu mwaka wa 1998 ndetse na 2001 mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Uyu mutoza akaba ashobora kugaruka mu Butaliyani muri iyi kipe agasimbura Maurizio Sarri, nyuma y’uko ikipe ya Inter Milan ikomeje kotsa igitutu iyi kipe ku gikombe cya shampiyona izwi nka Serie A.

Kuva yagaruka gutoza Real Madrid yari imaze kunyuramo abatoza barimo Julen Lopetegui ndetse na Santiago Solari bari bamaze kumusimbura bakagorwa no gutanga umusaruro, uyu mutoza yari atangiye kongera kubaka iyi kipe ndetse kugeza ubu ikaba ariyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya Espagne.

Nubwo Zinedine Zidane yaguriwe abakinnyi barimo Eden Hazard, Eder Militao, Ferland Mendy, Luka Jovic ndetse na Rodrygo, kunanirwa gusinyisha Paul Pogba byababaje cyane uyu mutoza.

Akaba ari yo mpamvu ishobora kumutera gusohoka muri iyi kipe akerekezai Turin mu ikipe ya Juventus ikipe ikinwamo na rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe ya Real Madrid ari we Cristiano Ronaldo.

Uretse guhatanira igikombe cya shampiyona ya Espagne izwi ku izina rya La Liga, ikipe ya Real Madrid igomba guhatanira irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi, aho igomba kubanza ikisobanura n’ikipe ya Manchester City ku mukino wa 1/8 uteganyijwe kuba mu kwezi gutaha.


Zinedine Zidane ubwo yakiniraga ikipe ya Juventus ashobora kwerekezamo


Cristiano Ronaldo ashobora kongera gutozwa na Zinedine Zidane bagiranye ibihe byiza muri Real Madrid


Kutagura Paul Pogba kwa Real Madrid bishobora gusohora umutoza Zidane muri iyi kipe

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi hose: Umugore wa Barafinda yariye karungu byose abishyira hanze:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo