Cristiano Ronaldo yishongoye kuri Messi avuga ko atamukumbuye anibaza impamvu agundira muri Espagne

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyani nyuma yuko akubutse muri Espagne mu ikipe ya Real Madrid yishongoye kuri mukeba we w’ibihe byose Lionel Messi bakinanye muri Shampiyona ya Espagne ubwo yabwiraga abanyamakuru ko atamukumbuye ndetse we ko amaze kuzenguruka hose yerekana ubuhanga bwe mu gihe uyu munya Argentina we yiziritse muri Espagne gusa.

Cristiano Ronaldo yasabye Lionel Messi kuva muri FC Barcelona akamusanga mu Butaliyani naho akigaragaza nkuko abikora muri Espagne mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa La Gazzetta dello Sport wamubajije niba akumbuye Lionel Messi.

PNG - 695.9 kb
Cristiano Ronaldo yasabye Messi kumusanga mu Butaliyani kugira ngo nawe yigaragaze no mu zindi Shampiyona aho kugundira muri Espagne gusa


Yagize ati “Birashoboka ko Messi ankumbuye. Nakinnye muri Portugal, mu Bwongereza, muri Espagne no mu Butaliyani ndetse nitwara neza no mu ikipe y’igihugu ariko we aracyari muri Espagne. Birashoboka ko ankeneye cyane.

Kuri njye ubuzima ni uguhangana kandi nkunda gushimisha abantu. Nakwishimira ko ansanga mu Butaliyani, akigaragaza nkuko nabigenje kugira ngo yumve guhangana ariko atabishaka nta kibazo. Ni umukinnyi mwiza cyane ndetse n’umuhungu mwiza gusa njye nta kintu nkumbuye aha ngaha.”

Cristiano Ronaldo yavuze ko adahanganye na Messi kuko we yishimira ko amakipe yose yanyuzemo yayitwayemo neza ndetse ngo ntakunda umuntu umugereranya n’abandi kuko ibyo yakoze bimuha ijabo n’ijambo.

Tubibutse ko Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bamaze imyaka isaga icumi yose
barihariye ruhago n’ibihembo bikomeye birimo Ballon d’Or dore ko buri umwe afite izigera kuri 6. Gusa uyu mwaka ntibyabahiriye kuko Ballon d’Or y’uyu mwaka yegukanywe n’umunya-Croatia Luka Modrić wanagejeje ikipe ye y’igihugu ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi giheruka cyabereye mu Burusiya.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MURAVA Jean Nepomscene Kuya 17-12-2018

buriya nubwo Ronardo avuga kuriya kuba messi nubu akiri muri espogne cg Barcelona sukuvugako messi Atari umuhanga kandi sinokuvugako messi atakigaragaza aho yagera hose kandi ikindi ntawutaziko messi
ari umuhanga kuri iyisi ya nyagasani kuberako nibyo akora ubwe birivugira kandi ni umuntu wicisha bugufi ugira ikinyabupfura kandi uburyo yitwara yaba ari mubihe byiza cyangwa ibibi abakunzi be ntibibabuza kumuhoza kumutima kuko ni intwari.