Clarisse Karasira yamaze gutandukana na Alain Muku wari umujyanama we

Umuhanzikazi uririmba injyana gakondo Clarisse Karasira yatandukanye n’ uwari umujyanama we Alain Mukurarinda.

Mu itangazo banyujije ku rubuga rwa youtube Clarisse Karasira ari kumwe n’ umukozi wa wa Boss Papa ya Alain Muku batavuze ko bamaze gutandukana ku bwumvikane bw’ impande zombi.

Ubwo umukozi wa Boss Papa yasomaga iryo tangazo yagize ati “ ubuyobozi bwa Boss Papa La bel buramenyesha muri rusange abakunzi b’ indirimbo ndetse n’ abakunzi by’ umwihariko bi bihangano by’ umwimerere nyarwanda ko kubera impamvu ze bwite umuhanzikazi Clarisse Karasira yasabye gusesa amasezerano yo kumuhagararira mu buhanzi yarafitanye na label Boss Papa.”

Nyuma yuko umukozi wa Label Boss Papa amaze gusoma iri tangazo , Karasira nawe yahise afata ijambo maze agira ati ” nyuma yiri tangazo rero ryashyizwe ahagaragara n’ impande zombi, ndabamenyesha ko ntakibarizwa muri iyi Label ya Boss Papa. Turabashimira cyane.”

Clarisse Karasira atandukanye na Alain Muku nyuma y’ amezi 9 bari bamaranye aho bari barasinyanye amasezerano y’imyaka itatu mu mpera z’umwaka ushize. Batangiye gukorana uyu mukobwa afite indirimbo eshatu aho 2 murizo arizo zari zikunzwe cyane arizo “Ntizagushuke”” na "Gira neza" yatangiriyeho.

JPEG - 115.5 kb
Clarisse Karasira wamaze gusezera muri label Boss Papa

Indirimbo yakoze bwa mbere akimara gusinya amasezerano muri label Boss Papa ni “Komera” irimo ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yaratumye aririmba mu ijoro ryo Kwibuka ryabereye kuri Sitade Amahoro, Ijoro ryo Kwibuka abiciwe i Nyanza ya Kicukiro n’ahandi hatandukanye. Yakoze kandi “Twapfaga Iki”, “Imitamwenwa”, “Ubuto” na “Kabeho.

Muri iki gihe kandi yaririmbye mu bitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda nk’icyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, Iwacu Muzika Festival yabereye mu Karere ka Huye, mu kwizihiza Umuganura n’ahandi henshi hatandukanye.

Label ya Boss Papa Clarisse Karasira yayigiyemo asangamo Nsengiyumva Francois uzwi nka “Igisupusupu” ari nawe usigayemo wenyine. Magingo aya Clarisse Karasira ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda aho akunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; ’Gira neza’, ’Ntizagushuke’ imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 mu mezi 8 gusa imaze kuri Youtube.

JPEG - 21.6 kb
Alain Muku kugeza ubu asigaranye Nsengiyumva Francois muri Label Boss Papa





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo