Chris Brown muri Kasho i Paris ashinjwa gufata umukobwa ku ngufu

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Brown, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cy’u Bufaransa akurikiranyweho gufata umukobwa ku ngufu.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 ashinja Chris Brown kumufata ku ngufu mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2019 mu murwa mukuru wa Paris.

Abapolisi babiri bavuze ko Chris Brown n’abandi bantu babiri bari muri kasho kuva ku wa Mbere bashinjwa gafata ku ngufu umukobwa. Umwe mu bo bafunganywe ni umurinzi we

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Closer Magazine cyanditse ko uyu mukobwa ashinja Chris Brown kumusambanyiriza ku ngufu muri hoteli yitwa Mandarin Oriental.

Uyu mugore yavuze ko bahuriye mu kabyiniro kitwa Le Crystal ubundi bakajyana kuri hoteli bari kumwe n’abandi bagore n’abagabo batatu.

Avuga ko Chris Brown yamufashe ku ngufu ubwo bari basigaranye bonyine kuri hoteli. Ashinja kandi umurinzi w’uyu muhanzi n’undi musore bari kumwe kumuhohotera.

Ubushinjacyaha bwa Paris ntabwo burafata umwanzuro niba aba bagabo barekurwa cyangwa se bakomeza gufungwa bakaburanishwa.

Chris Brown yakunze gufungwa cyane guhera muri 2009 ubwo yakubitaga uwari umukunzi we Rihana. Tariki ya 9 Gicurasi 2014 yakatiwe iminsi 131 y’igifungo gusa yaje kurekurwa amazemo 109 gusa. Yafunzwe azira kutubahiriza ibihano yahawe kubera gukubita Rihana.

PNG - 617.4 kb
Chris Brown afungiwe i Paris ashinjwa gufata umukobwa ku ngufu
PNG - 1.8 Mb
Chris Brown wari umaze iminsi mu Bufaransa ubu ari muri Kasho





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo