Chorale de Kigali yanyuze benshi mu gitaramo cy’amateka adasanzwe

Nk’uko byakomeje kumvikana mu matangazo atandukanye yamamaza ibi birori, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018, Chorale de Kigali yakoze igitaramo cy’uburyohe cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru.

Bitewe n’ubwitabire budasanzwe, bamwe babuze aho kwicara, abandi
basubizwayo ku mpamvu zasobanuwe ko ari iz’umutekano w’abamaze kugera mu gitaramo’. Inzego zishinzwe umutekano zavugaga ko umubare w’abinjiye uhagije.

Iki ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Chorale de Kigali gitegurwa ku Cyumweru kibanziriza Noheli, kizwi nka: “Christamas Carols Concert”

Gitegurwa hagamijwe gufasha abantu kwinjira neza mu minsi mikuru nka Noheli n’itangira umwaka mushya biragije Imana.

Chorale de Kigali imaze imyaka irenga 51 yogeza ubutumwa bwiza yisunze Ivanjili, muri iki gitaramo yaririmbye iziganjemo iza Noheli, inibanda cyane ku ndirimbo z’abahanzi b’amazina azwi.

Ni ibirori byabereye mu ihema rya Akagera Hall muri Kigali Conference and Exhibition Village [ahahoze hitwa Camp Kigali], gitangira i saa kumi n’ebyiri zuzuye (18h:00’) gisozwa saa tatu n’iminota mirongo itanu (21h:50’).

Mu mwihariko w’iki gitaramo kandi, n’abatabashije kugera aho iki gitaramo cyabereye batekerejweho maze bagikurikirana binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda (RBA) BTN ndetse na YouTube.

Burya ngo inkuru mbarirano iratuba kuko abahigereye babonye byinshi ariko reka tubagezeho incamake y’ibyingenzi byaranze iki gitaramo cya Chorale de Kigali ibarizwa muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile (St Michel) y’i Kigali.

Muri rusange Chorale de Kigali yakoze igitaramo cy’amateka yinjiza abantu mu bihe bya Noheli.

Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka byari urugamba rutoroshye! Ntibyari igitangaza kuba ufite itike y’amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ukabwirwa ko imyanya y’aho wishyuriye yashize. Abazaga bitwaje amafaranga bashaka kwicara mu myanya y’ibihumbi icumi (10,000Rwf) batungurwaga no kumva ko naho huzuye.

Abamenyereye ko ibitaramo byo mu Rwanda bitangira bitinze, bahageraga
bagasanga abahageze kare batangiye kujya mu mwuka w’igitaramo guhera saa kumi n’imwe (17:30′) z’umugoroba.

Imirongo y’ahinjirirwa yagizwe ine. Ku marembo abasaka bari bafite akazi gakomeye, kugeza ubwo nk’abagabo bitiranyaga umurongo bakajya ku murongo w’abagore bagera imbere bagasubizwa inyuma.

Imihanda ikikije ‘Camp Kigali’ yari yuzuye imodoka z’ubwoko butandukanye; abantu babyiganaga nk’abasohoka mu Kiliziya.

Kubona aho guparika ikinyabiziga byari ingume, hari abajyaga gushaka aho
guparika imodoka bagaruka bagasanga imirongo yabaye miremire cyane.

Bitunguranye ku i saa kumi n’ebyeri n’iminota 20 (18h:20′): Umwe mu bateguye iki gitaramo yasohotse hanze avuye mu ihema abwira abatangaga amatike n’abayakataga ko imyanya yuzuye ntawundi wemerewe kwinjira, uretse ngo
abafite amatike ya ‘VIP’.

Yavuze ibi, mu gihe abashinzwe umutekano bo bari bamaze gutanga itegeko ry’uko ntawundi muntu wongera kwinjira ahabereye igitaramo. Gusa, bavugaga ko uwahageze afite itike yaguze mbere bamureka agatambuka.

Saa kumi n’ebyeri n’iminota 42′ (18h:42’) : Uwavuze ko akuriye umutekano muri ‘Camp Kigali’, yegereye abagurisha amatike
ababwira ko akeneye umukuru wabo.

Yavuze ko bitumvikana ukuntu abantu bakuzura ku rwego byariho. Yahise
ahamagara kuri telefone abo bakorana abasaba kumufasha gukemura ibyo yitaga ‘ikibazo’.

Bamwe batangiye kwivovota bavugaga ko bidashoboka, kuko ngo bishyuye ayabo.

Abacuruje amatike bavugaga ko bacuruje agera ku bihumbi bitatu, bakongeraho ko iyi
Korali yatanze ubutumire ku bantu 200 ari nayo mpamvu bacyeka ko ‘hari abaguze
amatike batabonye uko binjira’. Saa Moya n’iminota 30′ (19h:30” : Abashinzwe umutekano barimo na Police y’Igihugu binjiye ahabereye igitaramo baganira na bamwe mu bagiteguye; ibyo baganiriye ntibizwi bahise basohokera mu muryango w’inyuma. Binjiye ibyuma bitanga ubukonje bwamaze kwatswa, ubukonje buhera inyuma bugataha imbere ukurikije uko uruhimbi rwari rwubatse.

Chorale de Kigali yaririmbiye abantu indirimbo yagabanyije mu bice bitatu:

Baririmbye indirimbo bahuje n’umukino, bakuye muri Opera. Bamwe muri bo
baririmbaga indirimbo banakina nk’ikinamico, bahaye kandi umwanya
abana bakiri bato bategura kuzabasimbura mu minsi iri imbere.

Mu gice cya mbere baririmbye indirimbo:

« ‘Araje Umucunguzi’ ; ‘Christamas Lullaby’ , ‘Hark the Helard’in 7/8, ‘All bells in Paradise’, ‘Christmas Mosaic set No 2, ‘Noheli Umukiza yatuvukiye’, ‘It’s the most wonderful time of the year’ ndetse na AY ! Para Navidad.»

Mu gice cya kabiri baririmbye:

« ‘Flower’s duet’, ‘The Holy City’, ‘Dixitt Dominus’, ‘The
Heavens are telling’, ‘March of the toreadors’. »

Abana ba Chorale de Kigali baririmbye:

« ‘Ave Maria’, ‘I’ve dream’,

‘L’enfant et l’oiseau’ ndetse na La Conta’.»

Mu gice cya Gatatu:baririmbye indirimbo nyinshi zirimo: «Indirimbo ya Nyakwigendera Michael Jackson yise ‘ Will you be there’, bongeraho indirimbo ‘Funiculi Funicula’ yishimiwe bikomeye, ‘Il est la’ ndetse na Good night Sweat Heart bavugirijeho umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo.»

Mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu n’igice bari ku ruhimbi ; abaririmbyi ba
Chorale de Kigali bagaragaje ko ari abahanga mu muziki bajyanisha n’umuziki usohorwa n’ibyuma. Buri ndiririmbo yose baririmbaga
bakomerwaga amashyi y’urufaya.

Muri rusange bagaragaje ko bakoze imyitozo idasanzwe mu miririmbire, berekanye ko umuziki wabo ari mpuzamatorero na mpuzamigabane.

Ku rundi ruhande Kizito Mihigo, Umunyamuziki wakuriye muri Chorale de Kigali, umwe mu bari bitabiriye ibi birori yatangaje ko igitaramo iyi Korali yakoze cyamuteye gukumbura kuririmbira
muri korali.

Yagize ati: « Chorale de Kigali niyo nagimbukiyemo. Bateye imbere. Uyu munsi zimwe mu ndirimbo baririmbye zanteye urukumbuzi rwo kuririmba muri chorale. »

Yakomeje agira ati: « Abakoze ‘Sonorisation’ ubutaha bakwiye kwitegura kurushaho. Isomo duhabwa n’amakorari nk’aya agerageza kuririmba indirimbo zanditse
gihanga, n’uko muzika ari akazi gakomeye gakwiye guhabwa agaciro. »

Mbere yo gusoza igitaramo, bakiriye indirimbo zasabwe,
benshi bahuriza ku ndirimbo ya ‘Champions League’ yanyuze benshi.

Chorale de Kigali ifite umubare munini w’abantu bayikunda, ikagira
ab’inkoramutima bahora bayitera inkunga mu bikorwa byose ikora. Ifite intego yo
kumenyekanisha umuziki wanditse mu Rwanda ndetse no mu mahanga, yisunze
gushyira imbere agaciro kawo ndetse n’ubwiza bwawo;
Gutuma Chorale de Kigali iba igicumbi cy’umuziki mu gutanga ubumenyi no
gusohora umuziki w’umwimerere mu Rwanda.

Chorale de Kigali kandi ihorana intego ituma ihora ari ’Ntatsimburwa’ mu muco w’imyidagaduro, hategurwa ibitaramo by’ireme bishingiye ku muziki n’ibifitanye isano nawo. Tubifurije gukomeza gutera imbere.

JPEG - 80.2 kb
Chorake de Kigali yari yabucyereye mu gushimisha abakunzi bayo bayigaragarije ko ari benshi cyane
PNG - 1.6 Mb
Chorale de Kigali yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu miririmbire yanyuze benshi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo