Cameroun yirukanye uwari umutoza wayo n’umwungiriza we

Clarence Seedorf wahoze akina hagati mu ikipe y’igihugu y’u Buholandi yirukanwe ku gutoza Cameroun, nyuma yaho iyi kipe inaniriwe kwisubiza Igikombe cya Afurika yaherukaga gutwara.

Seedorf w’imyaka 43 y’amavuko wahoze akinira Real Madrid, yari atoje iyi kipe mu gihe kitagera ku mwaka.

Patrick Kluivert, wari umwungirije ndetse bahoze bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Buholandi no muri Ajax, na we yirukanwe ku mirimo ye.

Cameroun yatsinzwe na Nigeria ibitego 3-2 muri 1/8 cy’imikino y’Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka iri kubera mu Misiri, bituma Minisitiri w’Imikino wa Cameroun asaba ko Seedorf yirukanwa.

Seedorf yari yavuze ko yishimiye gukomeza gutoza iyi kipe kandi ko yagaragaje ko ifite ejo hazaza heza.

Mu kwezi kwa munani mu mwaka ushize wa 2018, uyu wahoze akinira Real Madrid na AC Milan yari yashyize umukono kuri Kontaro y’imyaka ine atoza iyi kipe.

Ariko itangazo ryemeje ko kubera gusezererwa imburagihe kwa Cameroun muri iryo rushanwa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, bijyanye n’ibikubiye muri Kontaro zombi, ryafashe icyemezo cyo gusoza Kontaro za Seedorf na Kluivert.

Seedorf na Kluivert bari bahawe inshingano zo gufasha Cameroun kwisubiza igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku ikubitiro cyari giteganyijwe kubera muri Cameroun ndetse no kuzabona itike yo kwitabira icyo muri 2021 n’iy’Igikombe cy’Isi cyo muri Qatar mu mwaka wa 2022.

Kontaro zabo bombi zanavugaga ko bagomba kuba muri Cameroun ndetse bagafasha n’andi makipe y’igihugu ya Cameroun.

Guinée-Conakry na yo yirukanye umutoza

Hagati aho, Guinée-Conakry na yo yirukanye Paul Put wayitozaga.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu ryavuze ko ari ukubera umusaruro mubi mu gikombe cya Afurika cy’uyu mwaka. Yasezerewe na Algeria muri 1/8 itsinzwe ibitego 3-0.

Put yatozaga Guinée-Conakry guhera mu kwezi kwa gatatu kwa 2018.

Yayifashije kubona itike yo kwitabira imikino y’iki gikombe cy’uyu mwaka, aho yarangije mu itsinda yarimo ari iya mbere kandi idatsinzwe umukino n’umwe, iri n’imbere ya Côte d’Ivoire.


Clarence Seedorf n’uwari umwungirije Patrick Kluivert birukanwe ku gutoza Cameroun

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo