CAN 2019: Nigeria yegukanye umwanya wa Gatatu ku nshuro ya munani-Amafoto

Igitego kimwe rukumbi cya Odion Ighalo yinjirije Nigeria ku munota wa Gatatu gusa mu mukino bakinaga na Tunisia, ni cyo cyahesheje iki gihugu kwegukana umwanya wa Gatatu mu gikombe cya Afurika kigana ku musozo mu Misiri.

Uyu mukinnyi Ighalo yahise agira ibitego bitanu, bizasaba Riyad Mahrez na Adam Ounas ba Algeria cyangwa Sadio Mané wa Senegal gutsinda hejuru y’ibitego bibiri ku mukino wa nyuma ngo bamuceho, kuko bo bafite bitatu.

Mu mukino utari ushamaje cyane hagati y’aya makipe yatsinzwe muri kimwe cya kabiri, Tunisia yabonye uburyo bunyuranye bwo gutsinda ariko ntiyabubyaza umusaruro.


Birasaba abasigaye gutsinda ibitego bitatu kugira ngo bace kuri Odion Ighalo

Tunisia yari itsinzwe ikindi gitego mu minota ya nyuma ariko umunyezamu agarura mu buryo butangaje ’coup franc’ yari itewe neza na Samuel Kalu.

Tunisia iheruka iki gikombe mu 2004 gikinirwa iwayo, ubwo n’Amavubi y’u Rwanda yari yitabiriye iri rushanwa.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa utegerejwe cyane ejo ku wa gatanu hagati ya Senegal ishaka iki gikombe ku nshuro ya mbere, na Algeria igishaka cyane kuko igiheruka mu 1990.


Super Eagles ya Nigeria yafashe umwanya wa gatatu



Odion Ighalo na bagenzi be bishimira igitego cye cyo ku munota wa gatatu cyabahesheje kwegukana umwanya wa gatatu ku nshuro ya munani

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo