Byatahuwe ko Rayon Sports ariyo ntandaro yo guterwa mpaga kwa Kiyovu Sports

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burashinja abayobozi ba Rayon Sports kubaca inyuma bakajya kwishyura Ambulance bari bishyuye mbere kwa Dr Kanimba, byayiviriyemo guterwa mpaga ku munsi w’ejo ku mukino bagombaga kwisobanura na Kirehe FC.

Ku makuru agera ku UMURYANGO ni uko ikipe ya Rayon Sports ariyo yatumye Kiyovu Sports iterwa mpaga, kuko ingobyi y’abarwayi yari yishyuye ku wa Gatandatu ku bitaro byo kwa Dr Kanimba kugira ngo bazayikoreshe ku mukino wabo na Kirehe FC, yahawe Rayon Sports nyuma yo gukuba kabiri amafaranga Kiyovu yari yatanze mbere.

PNG - 847.3 kb
Ubuyobozi bwa Rayon Sports burashinjwa kuba inyuma yo guterwa mpaga kwa Kiyovu Sports


Kiyovu Sports yishyuye ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda ku wa Gatandatu mbere y’umukino, bukeye ku Cyumweru abo muri Rayon Sports bajya kwa Dr Kanimba bababwira ko Kiyovu itagikiniye I Kigali irajya mu ntara, bityo bakwiye guhita bahabwa ambulance, bakuba kabiri amafaranga ya Kiyovu barayihabwa.

Kiyovu Sports yatewe mpaga nkuko amategeko ya FERWAFA abitegeka iyo ku kibuga nta Ambulance ihari, nyuma y’aho yari yageze ku kibuga na Kirehe FC, bagategereza iyi Ambulance bari bishyuye bagaheba, ikijyanirwa kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ahakiniye Rayon Sports na Gicumbi FC.

Dr Kanimba yavuganye n’abanyamakuru ababwira ko atari mu Rwanda ndetse ibiri kuvugwa yabyumvise ndetse azabikurikirana nagaruka.

Nkuko byagaragajwe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bishyuye iyi mbangukiragutabara hakiri kare ndetse berekana inyemezabwishyu ariko abo ku bitaro byo kwa Dr Kanimba bayica inyuma bakira amafaranga ya Rayon Sports.

Mu itangazo ryatangajwe n’uhagararariye abafana ba Kiyovu Spoorts Minani Hemed, yavuze ko intandaro yo guterwa mpaga k’urucaaca bihebeye byatewe n’abanzi b’igihe kirekire babo ndetse bagiye kwitabaza inzego zishinzwe umutekano zibakiranure.

Yagize ati “Nyuma yuko bigaragariye buri wese ko umukino wari guhuza kiyovu na kirehe utabaye ku kibuga cyo ku Mumena nkuko ishyirahamwe ryumupira w’amaguru(ferwafa),ryabiteguye, hibajijwe ibintu byinshi haba ku bakunzi ba Kiyovu yari kwakira, ndetse nabakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwihutiye gukora inama y’igitaraganya kugira ngo basuzume impamvu zabiteye.

Icyavuye muri iyo nama nuko habayeho ubugambanyi ndengakamere bwatewe n’abanzi ba Kiyovu bigihe kirekire, nkuko amakuru yizewe aturuka mu buyobozi bukuru abyemeza, ni uko bizashyirwa ahagaragara nyuma yo kubishyikiriza inzego bireba zose, kuko harimo no kuba hakwiyambazwa inzego bwite za Leta bibaye ngombwa.

Ibyemezo bizafatwa byose nibiganisha guhoza amarira abakunzi ba kiyovu bararanye. Mbasabe mukomeze kuba intangarugero mu kwihangana no kurushaho gushyigikira ikipe mwahisemo gukunda. Bitarenze ejo saa cyenda, tubijeje guhabwa igisubizo kitunyuze mu buryo bumwe cg ubundi.abo bizagiraho ingaruka bazihangane kuko aho bifuzaga kudushyira nibo bazahajya. Sinasoza ntashimiye uwariwe wese wafashe umwanya we agakurikirana iki kibazo mu maguru mashya. Kiyovu yishyuye Ambulance ku gihe gikwiye kuba utahageze rero hari impamvu kandi zizasobanuka tukarenganurwa.mukomeze ubutwari.

PNG - 753.6 kb
Rayon Sports niyo ntandaro yo guterwa mpaga kwa Kiyovu Sports

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mutangana djafar Kuya 19-06-2018

ubundix watanga udufaranga Abandibagatanga amafaranga mukajya muri comption gs nibihangane bibaho ubutaha bazamenya icyogukora