Byari agahebuzo mu imurika ry’imodoka zidasanzwe na Moto zihariye-Amafoto

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, byari ibicika mu imurika ry’imodoka zidasanzwe na Moto zifite umwihariko.

Ni imurika ngarukamwaka rizwi ku izina rya ‘Shyuha Auto Show’, ryabaga ku nshuro yaryo ya Gatatu.

Muri Shyuha Auto Show, hamurikwa imodoka na Moto zigezweho, izakanyujijeho mu gihe cya kera, izifite umwihariko mu guhinda, izihenze, izifite imbaraga n’iziteye mu buryo bwihariye abantu badasanzwe bamenyereye.

Kuri iyi nshuro, hagaragaye imodoka zimaze imyaka igera kuri 50 zikozwe. Hagaragaye zimwe mu modoka zatwaraga ba Ambasaderi mu myaka ya kera ndetse n’abandi bayobozi bakomeye. Ikindi cyagaragaye muri Shyuha Auto Show y’uyu mwaka ni imodoka za Rally zisanzwe zimenyerewe mu masiganwa y’imodoka.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo