Bishop Gafaranga yashyize hanze ukuri k’urukundo rwe na Miss Josiane

Habiyaremye Zachariel uzwi nka Bishop Gafaranga ni umwe mu banyarwenya bibanda cyane ku bakozi b’Imana abijyanishije n’abakunda ubutunzi bw’isi cyane kuruta ubw’ijuru.

Uyu mugabo aherutse kuvugwaho kuba yaba ari mu rukundo na Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe cyane na rubanda muri Miss Rwanda iheruka, ibintu ahakana yivuye inyuma avuga ko ari inshuti ye bisanzwe akaba n’umufana we.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU, Bishop Gafaranga yagize ati "Ibyandikwa ni byinshi ariko ndi kugenda mbisobanura cyane, jyewe ndi umugabo wubatse ufite umuryango, rero urumva ko ntabwo byakunda ko najya mu rukundo na Josiane naranabisobanuye".

Akomez agira ati "Josiane ni inshuti yanjye bisanzwe, icyiyongereyeho nkaba n’umufana we, ni uko twagiye duhura tukifotozanya wenda ifoto abantu bakazivugaho bitandukanye ariko nta rukundo ntarwo rudasanzwe, urukundo rwo rurahari ariko nyine rusanzwe nkurwo na we twakundana...".

Uretse ibijyanye no kuba yaba ari mu rukundo na Josiane, Bishop Gafaranga yanatuganirije ku bijyanye n’urwenya akina bijyanye n’abakozi b’Imana usanga bashyira imbere ubutunzi kurusha gufasha ababagana.

Avuga ko impamvu yaganishije urwenya rwe mu bakozi b’Imana bakunda ubutunzi bw’isi cyane dore ko muri ’comedy’ ze zose agerageza guhuza amafaranga n’umurimo w’Imana ibintu yasanze ari nk’amasasu ari gukubita benshi kuko bikwiye kwigisha abanyarwanda bagakorera Imana batiyambitse indi sura kuko bisenya ingo nyinshi n’imitima ya benshi.

Bishop Gafaranga ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu.


Ababonye aya mafoto ya Bishop Gafaranga na Miss Josiane baketse ko baba bari mu rukundo

Umva muri Video byinshi Bishop Gafaranga yatuganirije:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo