Bimwe mu byo ukwiriye kumenya ku ikipe ya Rayon Sports ikina muri Azam Rwanda Premier League (ARPL)

Rayon Sport ni ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda n’ibwotamasimbi (mu mahanga), ibi si ibinyoma nta n’ubishidikanyaho kuko bigaragarira buri wese.

Wari uzi ko Rayon Sports imenyereye kubatiza APR:

Muri 1996 : Rayon Sports yatsinze APR ibitego 5-2 muri Shampiyona.

Muri 1997: Rayon Sports yongeye kubatiza APR FC (Juma Tanu) nabwo iyitera 5-0 mu mukino wo gukusanya inkunga kubera inkongi y’umuriro wari wibasiye icyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda (UNR Butare) ibyo mwese murabyibuka.

Muri 2001: Rayon Sports ikipe bakunze kwita iy’Imana yatsinze APR 4-1 muri Shampiyona.

Muri 2013: Rayon Sports yatsinze APR 4-0 muri Shampiyona.

Muri 2016: Rayon Sports yahaye APR ikiswe 4G ya 4-0 muri Shampiyona.

Wari uzi ko Rayon Sports ariyo kipe yo mu Rwanda yakiriwe na Perezida wa Repubulika?

Ibi byabaye inshuro 2. Iya mbere ni igihe muri 1994, uwari Perezida w’u Rwanda, Habyalimana Juvenal yayakiriye ku irebero muri Hotel ye yahabaga abashimira gutsinda ikipe ya El Hillary yo muri Sudani.

Ubwa kabiri yakiriwe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu 2003 muri Stade ya Nyamirambo akayiha imodoka ndetse akanatangaza ku mugaragaro kandi izuba riva mu maso y’abantu ko akunda ikipe ya Rayon Sports.

Wari uzi ko Rayon Sports ariyo kipe ifite abafana bafite ubuzima Gatozi bakaba bitwa "Gikundiro Forever Fan Club".

Wanamenya ko kandi Rayon Sports iri mu makipe 2 akina muri Shampiyona mu cyiciro cya Mbere mu Rwanda idaterwa inkunga na Leta.

Wanamenya kandi abaterankunga b’imena Rayon Sports yagize kuva yashingwa kugeza ubu? Muri aba baterankunga harimo:

- Rwandex

- Nyanza District

- Skol

- StarTimes

- Feza bet

Nyuma y’ibi Byose nicaye, mu gusoza ndeba Video mbihuza n’ibyo nabonye, ibyo numvise ndetse n’ubunarawurebye (umupira w’amaguru) nkora urutonde rw’abakinnyi cumi n’umwe b’ibihe byose.

1. Murangwa Eugene

2. Nizigiyimana Machenzi

3. Amissi Aime Dollar

4. Kalisa Claude

5. Nyakwigendera Ndikumana Hamadi Kataouti

6. Djano Witakenge

7. Cedrick Hamissi

8. Gasangwa Celestin Tigana

9. Bokota Rabama

10. Kalisa Masse

11. Kayiranga Jean Baptiste

Umutoza: Raul Jean Pierre Shungu

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.Com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo