Bidasubirwaho Rutamu yasezeye itangazamakuru ajya mu mahanga

Umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imikino, Rutamu Elie Joe yamaze gusezera muri uyu mwuga mu buryo bwa burundu ahitamo guca izindi nzira.

Muri iki gihe gishize, Rutamu yakoreraga Radio1 ari naho yavugiye ko agomba gusezera itangazamakuru ikipe ya Argentine nidatwara igikombe cy’Isi. Nyuma y’uko iki gikombe cyegukanwe n’u Bufaransa, Rutamu yashyize mu ngiro icyemezo yari yafashe.

Rutamu yamaze gusezera ubuyobozi bwa Radio1 ndetse hari amakuru avuuga ko uyu musore yamaze kwerekeza hanze aho agiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga nk’uko bitangazwa na Igihe.

Ishuri ashaka kwiga rishobora kuzaba muri kimwe mu bihugu by’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo nyir’ubwite yagiye bucece.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 30-07-2018

Iyo agenda c atitwaje ikipe,nawe yari yarebye igomba gutsindwa aba ariyo avuga