Bayisenge Emery ntazakina umukino wa Mozambique

Nyuma y’imvune yagiriye mu myitozo yo ku munsi w’ejo ari nayo ya mbere Amavubi yakoreye i Maputo kuri stade ya Costa do Sol, myugariro w’Amavubi Bayisenge Emery ntabwo azakina umukino wa Mozambike uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2019.

Ubwo Amavubi yakoraga iyi myitozo saa Kumi, Bayisenge yaje kugira akabazo k’imvune katumye abuzwa gukomeza gukora imyitozo none birangiye akuwe mu bakinnyi bagomba guhangana na Mozambike.

Bayisenge ukinira ikipe ya Said Sporting Club yo muri Bangladesh yari mu bakinnyi bashoboraga kubanza mu kibuga ku munsi w’ejo nkuko byegenze ubushize ubwo Amavubi yakinaga na Seychelles mu gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Amavubi yitegura Mozambike mu mukino wa mbere wo mu itsinda F wo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2021,yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Zimpeto bazakinira kuri uyu wa Kane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Umutoza Mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi be bameze neza ndetse bashaka kwitwara neza muri uyu mukino.

Ati “Abafana bacu n’igihugu muri rusange batwitezeho byinshi kandi natwe turabizi ko imikino itandukanye n’intego zitandukanye. Twabonye itike ya CHAN 2020, dukomeza mu rindi jonjora ry’Igikombe cy’Isi ariko hano ni ugushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Turiha intego nshya, gutsinda ni byiza kuko bitera imbaraga abakinnyi, abafana n’undi wese ufite uruhare ku ikipe. Umukino dufite ejo ntuzaba woroshye ariko twe turiteguye. Abakinnyi bameze neza, bari kwitoza neza ndetse twizeye ko ejo tuzabona umusaruro mwiza.”

Nubwo Bayisenge yavunitse, Amavubi afite abakinnyi benshi bo kumusimbura barimo Nirisarike Salomon, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bose bahagaze neza.

11 bashobora kubanzamo

Umunyezamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon na Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Abakina hagati: Bizimana Djihad, Muhire Kevin na Niyonzima Haruna

Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge


Aha bari basoje imyitozo yabereye ku kibuga cya Estádio do Zimpeto kizakira umukino ku munsi w’ejo saa 18:00’, akaba ari nayo masaha iyi myitozo yabereyeho



Banaganirijwe na Ambasaderi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo