Bakoze ubukwe bambaye amakoboyi na T-Shirt mu kwirinda gusesagura-Amafoto

Mu rwego rwo kwirinda gusesagura ibyo bafite ndetse birinda gukoresha amafaranga menshi bashaka amakote n’indi myenda y’ubukwe akenshi iba inihagazeho, umukwe n’umugeni bahisemo gushyingirwa bayambariye amakoboyi ya mu bwoko bwa Jeans n’imipira ya T-Shirt, ubukwe bwakuruye amarangamutima y’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bifuza kubashyigikira.

Ikinyamakuru Metro kivuga ko umugeni witwa Rebecca w’imyaka 26 y’amavuko n’umukwe, Glen Maxwell w’imyaka 30, bakoze agashya ko kuba kuri iyo mipira hari handitseho Bride ahandi handitse Groom [umugeni n’umukwe].

Abari bambariye umukwe n’umugeni bagera kuri 40 barimo n’ababyeyi ku mpande zombi, na bo basabwe kwambara gutyo mu rwego rwo kugira ngo bitica impuzangano.

Rebecca na Glen Maxwell bo ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza batangiye gukundana muri 2016, bagitangira gupanga iby’ubukwe, na bo bapangaga ubukwe buhenze bufite agaciro kangana n’amadolari 14,000 ariko baza gusanga ari ugusesagura, barabisesa byose bapanga ibitarengeje 1,105.

Benshi mu babonye aya mafoto, bayavuzeho ahanini bashyigikira Rebecca na Glen Maxwell kuko ubukwe butakabaye ibirori byo guteza ibibazo by’ubukene ahubwo ari umunsi ukwiye gusiga amateka meza dore ko nta kindi gihe cyo kubusubiramo ngo hakosorwe ibitaragenzeneza gusa ku rundi ruhande amahitamo aba ari aya buri wese bitewe n’icyo yifuza.


Rebecca na Glen Maxwell biyemeje gushyingirwa biyambariye Jeans na T-Shirt zisanzwe mu kwirinda gusesagura


Abaherekeje na bo intero yari imwe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo