Bakangishije abaguzi ko bagiye guhamagara Police ikabafunga cyamura ihita ipfa

Mu inkuru iherutse twabatangarije ko Kayigema Anicet Atabaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME amusaba ko yamurenganura bagahagarika icyamunara cyo guteza umushinga w’inzu ya HOTEL ye arimo kubaka iruhande rwa Convation Cantrer kugirango hishyurwe umwenda afitiye banki y’ubucuruzi yitwa Cogebank.

Ibyari byitezwe muri icyo cyamunara siko byagenze kuko umwe mubari bashinzwe guteza icyamunara ihagarariwe n’umunyamategeko witwa Elic KAREKEZI, yabwiye abari bateraniye aho cyamunara yaberaga ko bagiye guhamagara Police ikabafunga bose! Ibi bikaba byatumye abari baraho bijujuta cyane basubira mu amagambo ko barimo kubatera ubwoba bituma bavuga ko cyamunara idakurikije amategeko.

Bityo nababashije kugira icyo bavuga batanga amafaranga macyeya uwavuze macyeya kurusha abandi yavuze milliyoni Magana ane (400.000.000fr) ahita atanga na Sheke yayo nkuko byasabwe n’abahagarariye cyamura.

Uwatanze amafaranga menshi nawe yatanze Milliyoni magana amunani(800.000.000fr) Kdi abari bashinzwe icyamunara bashakaga milliyali ebyiri zirenga y’amafaranga y’urwanda.

Nubwo kandi hatanzwe amafaranga makeya iyi cyamunara ibaye ku ishuro ya gatanu aho yari iyanyuma bivuge ko bagombaga kwakira utanze amafaranga kurusha abandi kabone n’ubwo yari kuba atanze amafaranga milliyoni imwe y’u Rwanda ibi nabyo bikaba bigaragara ko bitubahirije amategeko.

Mu itangazo ryatanzwe n’umunyamategeko wari uyoboye cyamunara Elic KAREKEZI yavuze ko batanze iminota itatu kugirango haboneke undi uvuga andi amafaranga ngo harebwe ko hari uwajya hejuru y’abandi. Iminota itatu irangiye hatanzwa ko cyamunara irangiye ntawegukanye inzu.

Iryavuzwe ryatashye ubwo abashinzwe cyamunara batahaga, abanyamakuru basabye ko bavugana n’uwari ushinzwe icyamunara ababwira ko bamukurikira bakagera k’umuhanda bamubaza uko yabonye abantu bitwaye mu icyamunara kuko hatigeze haboneka ikinyabupfu mu abantu bari baje, asubiza ko natwe twabibonye ngo tubyandike uko twabyumvise hashize akanya gato icyaje gutangaza abanyamakuru bari bahari bose abakozi bo muri Cogebank baje kumva ikiganiro nacyo kitabonetse kuri Elic KAREKEZI ariko igitangaje bari bafite agasuzuguro kenshi cyane basuzuguye abanyamakuru tubabajije uko babibonye baradushwaza karahava, mwumve namwe abo abakozi ba Bank bavugwa ko nabo ari abanyamategeko!

Amakuru agera k’umubavu.com aturuka mu abakozi bamwe ba banki y’ubucuruzi yitwa Cogebank biravugwa ko uwihishe inyuma y’itezwa cyamunara y’umushinga wa Anicet KAYIGEMA ari umuherwe witwa Egide GATERA akaba ari nawe ufite imigabane myinshi muri iyo Bank binavugwa ko hari umwe mu abantu baturutse m’urwego rwa Leta watumwe gusaba guhagarika cyamunara Gatera Egide abatera utwatsi ahita ategeka ko hakorwa cyamunara.

Inyungu yari afite nuko yagombaga kwohereza umuntu we akagura mu izina rye rwihishwa nta muntu ubimenye bityo akegukana uwo umutungo atarawuruhiye.

Tubibutse ko Anicet KAYIGEMA yamaze kwishyura amafaranga arenga cyane umwenda fatizo yahawe na banki ubu akaba yishyuzwainyungu, n’ibirarane bya Cogebank nabwo tudatinya kuvuga ko babikoze muri bimwe twita gutekenika.


Kanda hano urebe agasuzuguro kakozwe n’abakozi ba cogebank bari baje guteza icyamunara murugando Kwa Anicet Kayigema
Big Man Edward MUBALAKA umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo