Bakame wirukanywe muri Kenya ashobora gusinyira Police FC

Biravugwa ko umunyezamu Ndayishimiye Eric [Bakame] wari umaze amezi 8 akinira ikipe ya AFC Leopards ikaza kumwirukana, ashobora gusinyira ikipe ya Police FC, ibiganiro bigeze kure.

Mu Gushyingo 2018 ni bwo Bakame yerekeje muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards nyuma yo kuva mu Rwanda yirukanywe muri Rayon Sports.

Uyu munyezamu ubu arababrizwa mu Rwanda, amakuru agera ku kinyamakuru Isimbi.rw, avuga ko uyu mukinnyi atazasubira muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards itozwa n’umunyarwanda Cassa Mbungo Andre, kuko yavuyeyo bamaze kurangizanya bamubwiye ko batakimukeneye.

Uretse kuba iyi kipe itarishimiye umusaruro we nk’umunyezamu w’umunyamahanga, Bakame bivugwa ko yagiye agirana ibibazo n’umutoza Cassa Mbungo Andre utoza iyi kipe.

Amaze ukwezi kurenga mu Rwanda, akaba yaratangiye ibiganiro n’ikipe ya Police FC, gusa ibi biganiro ntibirarangira ariko bigenze neza uyu munyezamu umwaka utaha w’imikino azaba akinira ikipe ya Police FC.

Bakame yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Atlaco FC yasenyutse, APR FC, Rayon Sports yanabereye kapiteni, yakiniye kandi ikipe y’igihugu Amavubi.


Bakame wasingizwaga muri Rayon Sports yagiye muri Kenya nyuma yo kwirukanwa mu iyi kipe yambara ubururu n’umweru

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo