Arsène Wenger watoje Arsenal yahawe akazi muri FIFA

Arsène Wenger wahoze ari umutoza wa Arsenal agarutse mu mupira w’amaguru nyuma yo kwemera akazi k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nk’ushinzwe guteza imbere umupira w’amaguru ku isi (Chief of Global Football Development).

FIFA ibinyujije kuri Twitter yayo, yatangaje ko Wenger yahawe inshingano zo gukurikirana iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi, aho ari we uzaba uhagarariye Porogaramu zirebana n’abatoza ndetse no kugira uruhare mu itegurwa ry’amarushanwa yose ategurwa na FIFA.

Iyi nkuru isoje amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko uyu Mufaransa w’imyaka 70 y’amavuko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage akajya kuyitoza.

Wenger yavuye muri Arsenal mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka ushize wa 2018 nyuma yo kumara imyaka 22 ayitoza. Yayihesheje ibikombe bitatu bya Premier League n’ibikombe birindwi bya FA.

Yagize ati "Mfite amashyushyu menshi yo gutangira iyi nshingano y’ingenzi cyane".

Aka kazi gashya ka Wenger muri FIFA kazamufasha guteza imbere umupira w’amaguru mu bagabo no mu bagore, ndetse n’ibijyanye n’imikinire y’uyu mukino.

Ubu agiye kuba umwe mu bagize akanama ka ’Technique’ mu nama nyobozi y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, ndetse abe n’umukuru w’itsinda rya FIFA ryiga ku bya ’Technique’.

Arsen Wenger asimbuye kuri uyu mwanya Marco Van Basten wahoze ashinzwe tekinike (Technical Director) muri FIFA akaba yarawuvuyeho mu Kwakira 2018.


Ubwo Arsène Wenger yasezeraga ku bafana ba Arsenal nyuma y’umukino wa nyuma ayitoza wabereye ku kibuga cy’ikipe ya Huddersfiled, ku itariki 14 y’ukwa Gatanu mu 2018


Arsène Wenger ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo