Arsenal yaguze Willian wakiniraga Chelsea

Arsenal imaze kugura Umunya-Brazil Willian ukina hagati mu kibuga, nyuma yuko kontaro yari afite yo gukinira Chelsea irangiye.

Chelsea yari yahaye indi kontaro uyu mukinnyi w’imyaka 32 y’amavuko, ariko ubuyobozi bwa Chelsea ntibwashakaga kumuha amasezerano nk’ayo Arsenal imuha.

Agiye gukinira Arsenal mu gihe cy’imyaka itatu.

Umutoza Mike Arteta wa Arsenal yagize ati "Nemera ko ari umukinnyi ushobora rwose kugira icyo ahindura mu ikipe yacu".

"Twari dufite ubushake bugaragara bwo kongerera imbaraga imyanya y’umukinnyi ukina hagati ariko anasatira izamu n’ukina ku ruhande".

Willian yakiniye Chelsea imikino 339 yose hamwe.

Yayigezemo mu 2013 avuye mu ikipe ya Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya aguzwe miliyoni 30 z’amapawundi.

Ari kumwe na Chelsea, yatwaye ibikombe birimo bibiri bya shampiyona ya Premier League na kimwe cya Europa League.

Arteta yongeyeho ati "Ni umukinnyi uduha uburyo bwinshi bwo gukina mu myanya itandukanye ashobora gukina mu myanya itatu cyangwa ine".

"Afite ubunararibonye bwa buri kintu cyose kijyanye no gukina umupira w’amaguru, ariko aracyafite intego yo kuza hano agafasha mu gushyira iyi kipe ku rwego ikwiye kuba iriho".

"Rwose nashimishijwe n’ibiganiro byose nagiranye na we n’ukuntu yashakaga cyane kuza [muri Arsenal]".

Arsenal yarangije umwaka ushize wa shampiyona iri ku mwanya wa munani, mu gihe Chelsea yo yawurangije ari iya kane, bikayiha n’itike yo kuzakina Champions League.

Ariko, Arsenal yashoboye gutsinda iyi kipe mucyeba y’i London mu mukino wa nyuma wa FA Cup Willian atakinnye kubera imvune biyihesha itike yo gukina irushanwa rya Europa League.

Willian asanzeyo myugariro David Luiz w’iwabo muri Brazil na we wavuye muri Chelsea akerekeza muri Arsenal. We yayigezemo mu kwa munani k’umwaka ushize.

Edu, Umunya-Brazil ushinzwe imikino muri Arsenal, yagize ati "Maze igihe kirekire muzi neza cyane kuko twakomeje gukorana mu ikipe y’igihugu ya Brazil".

"Afite uturusho twinshi [we ku giti cye] nk’umuntu ndetse nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru".

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo