Ange Lace wemeza ko akiri isugi yatangaje akayabo umusore wamutera inda yamuha-Video

Ange Lace si izina rimenyerewe cyane hano mu Rwanda ariko nyamara ahari abarizi cyane dore ko no minsi ishize yasohoye indirimbo yise “Mutima”.

UWASE Angel (Ange Lace) ni umukobwa w’umunyarwandakazi uvuga ko akina amafilimi ndetse ngo akaba anafite uburyo atungwa n’amafoto ye.

Aganira n’umubavu.com yagize ati “amafoto yange anyinjiriza amafaranga akantunga ndetse akagira icyo angeza kuko byinshi ariyo mbikesha”.

Iyumvire byinshi yatangarije umubavu.com birimo no kuba ngo akiri isugi:

Abajijwe icyo atekereza ku gushaka akagira urugo, yatangaje umunyamakuru ubwo yavugaga ko akiri isugi.

Ati “kuri jyewe gushaka simbiha agaciro cyane kuko nkiri n’isugi! Ntabwo numva ko ari ibintu bindaje inshinga cyane”.

Abajijwe ibanga yakoresheje ryatumye kugeza ubu akiri isugi, yavuze ko yabonye atari ibintu byiza gukora ubusambanyi akiri umwana.

Ku bijyanye n’umusore yumva wamutera inda, Ange Lace yavuze ko byaterwa n’uwo ariwe ariko cyane cyane yitsa ko yakagombye kuba mbere na mbere afite ikofi.
Ati “uwo nakwemera ko antera inda yabanza agashyira kuri Konti yange Miliyoni 40 zizamfasha kurera umwana”.

Aganira n’umunyamakuru w’umubavu.com Ange Lace yagarutse ku ngingo nyinshi dore ko yanabajijwe ku busitari bwe we akemeza ko umusitari nyawe ari ufite ikofi.
Yabajijwe ku busitari bwa ShaddyBoo ukunze kugarukwaho mu binyamakuru, maze avuga ko ari hejuru ye cyane mu busitari.

Ati “Jyewe ndi umusitari, ShaddyBoo ari hasi cyane kuri jyewe, ari munsi y’ibirenge byange nshingiye ko nta muntu uranyumva mu bintu bitandukanye wenda ngo nagiye kuryamana n’abagabo runaka cyangwa ngo niyambitse ubusa nka we”.

Uyu mukobwa kandi yemeza ko ku bijyanye n’umuryango wa Illiminati uramutse umusabye gukorana nawo yabyemera ngo bakagirana amasezerano (Contract).

PNG - 864.6 kb
Ngo hari ukuntu amafoto ye amwinjiriza amafaranga bikamutunga

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MUKADA Kuya 18-01-2019

uyu mukobwa ntabona atoroshye!
Igitsina cya 40Million, keretse niba ari ikirombe cya zahabu

Dusabe steven Kuya 15-01-2019

Ari ubaza ari ubazwa same type. Nta interview mbonye aha

Dusabe steven Kuya 15-01-2019

Ari ubaza ari ubazwa same type. Nta interview mbonye aha

Hhhhh Kuya 15-01-2019

Nawe yiyambika ubusa
Kd ntiyanajyera Kuri shadd boo

Hhhhh Kuya 15-01-2019

Nawe yiyambika ubusa
Kd ntiyanajyera Kuri shadd boo