Ange Kagame n’umukunzi we mu batashye Kigali Arena, andi mafoto utabonye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kanama 2019, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yafunguraga ku mugaragaro inyubako y’imikino n’imyidagaduro yiswe ’Kigali Arena’, Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma na bo bagaragaye mu bitabiriye uyu muhango.

Ange Kagame n’umugabo we bagaragaye mu birori byo gutaha Kigali Arena nyuma yuko basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana ku wa Gatandatu taliki ya 06 Nyakanga 2019 mu birori by’imbonekarimwe byari bibereye ijisho.

Tariki ya 28 Ukuboza 2018, nibwo Bertrand Ndengeyingoma yasabye anakwa ku mugaragaro ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ariwe Ange Ingabire Kagame.

Umuryango wa Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma waje mu birori byo gutaha Kigali Arena nyuma y’igihe gito bagaragaye bishimira ukwezi kwabo kwa buki bibereye muri Nyungwe.

Uretse Perezida Kagame n’umuryango we bitabiriye itahwa rya Kigali Arena, uyu muhango wibabiriwe n’abantu batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance; Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, umujyanama mukuru wa Perezida, Gen. James Kabarebe n’abandi.

Kigali Arena yuzuye mu gihe kingana n’amezi 6, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 10000 kandi bicaye neza.

Amwe mu mafoto utabonye y’umuhango wo gutaha ku mugaragaro Kigali Arena:
Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma mu batashye Kigakli Arena

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Sali janvier Kuya 13-08-2019

Kabisa rwose umusaza wacu Paul kagame uwiteka aguhe kuramba kandi aguhe icyukunda mumahanga uduhesheje icyubahirope

- Kuya 12-08-2019

Ese ubwo mwari kuvuga umukunzi we, cyangwa umugabo we? Imyandikire yanyu ijya inyica kabisa.

Mbayire Kuya 11-08-2019

Kgli irashimishije,urwanda muri rusange!
Imana igukomereze umuyobozi president Paul Kagame

Nsabimana janvier Kuya 11-08-2019

Ndashimira abagize uruhare mukutwubakira iyi sitade imansa ibahe umugisha

uwitonze Danny Kuya 10-08-2019

Ndashimira abagize uruhare mugukora ikigikorwa cyokuba ikikibuga mubigaragara nuko urwanda rufite abarurutekerereza kdi ibyo batekereje ugasanga bifitiye abanyarwanda twese akamaro

uwitonze Danny Kuya 10-08-2019

Ndashimira abagize uruhare mugukora ikigikorwa cyokuba ikikibuga mubigaragara nuko urwanda rufite abarurutekerereza kdi ibyo batekereje ugasanga bifitiye abanyarwanda twese akamaro