Andi makipe yanyifuzaga ariko nta cyari gusumba kugaruka mu rugo- Zinedine Zidane

Uwavuga ko bitunguranye kumva ko Umufaransa w’imyaka 46 y’amavuko wahoze ari umutoza wa Real Madrid yo muri Espagne, Zinedine Yazid Zidane, yongeye guhabwa amasezerano y’igihe kirekire yo gutoza iyi kipe yari igeze aharindimuka ntiyaba abeshye dore ko nta gihe kinini cyane cyari gishize ayivuyemo.

Bimwe mu byo yatangaje nyuma yo kugirwa umutoza wa Real Madrid, yagize ati "Andi makipe yanyifuzaga, ariko nta cyari gusumba kugaruka mu rugo".

Kuri uyu wa mbere nibwo inama y’abayobozi bakuru ba Real Madrid yabaye, yanzura ko iyi kipe igomba gusesa amasezerano yari ifitanye na Santiago Solari wari umaze igihe ayitoza, ariko akaba ataratanze umusaruro bari bamwitezeho. Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi bwanzuye ko Zinedine Zidane bakunda kwita Zizou ahita agaruka gutoza iyi kipe ndetse yahawe amasezerano azagera tariki 30 Kamena 2022.

Zidane yari yasezeye ku kazi ko gutoza Real Madrid kuwa Kane tariki 31 Gicurasi 2018, abitangaza ku mugaragaro mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye ku kibuga cya Real Madrid. Mu gutangaza ko asezeye, Zidane ati: "Nafashe icyemezo cyo kudakomeza kuba umutoza wa Real Madrid. Iki nicyo gihe kuri buri wese, n’ubwo hari abo byatungura, ariko byagakwiye gukorwa ku bw’inyungu za buri wese, abakinnyi, ikipe nanjye ubwanjye. Iyi kipe igomba gukomeza gutsinda kandi ikeneye impinduka..."

Zidane yavuye muri Real Madrid ari umwe mu batoza bayitoje bakayigeza kuri byinshi kuko yabashije kuyihesha ibikombe bitatu bya UEFA Champions League, ibikombe bibiri by’isi by’amakipe atari ay’ibihugu (FIFA Club World Cup) ndetse n’igikombe kimwe cya shampiyona. Ikirenze kuri ibyo, anafite igikundiro kidasanzwe kuri Sitade ya Santiago Bernabéu kuko yanagejeje byinshi kuri Real Madrid igihe yari akiyikinira.

Nyuma ya Zinedine Zidane, ikipe ya Real Madrid yataye ikuzo haba mu gihugu cya Espagne no mu ruhando mpuzamahanga. Nyuma yo kutitwara neza mu mikino ya shampiyona n’iy’igikombe cy’umwami (Copa del Rey), abakunzi bayo babaye nk’abakubiswe igisongo ubwo Ajax yo mu Buholandi yayitsindaga ibitego 4-1 igahita inayisezerera mu mikino ya UEFA Champions League.

PNG - 1 Mb
Zidane yasezeye kuri Real Madrid amaze kuyihesha ibikombe icyenda bitandukanye
PNG - 410 kb
Zinedine Zidane yasubiye muri Real Madrid nk’umutoza mukuru

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo