Amavubi yazamutseho imyanya 7 mbere yo gusoza uyu mwaka wa 2017

Ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yazamutseho imyanya irindwi bituma U Rwanda rusoza uyu mwaka wa 2017 ruhagaze ku mwanya wa 113 ku isi mu gihe igihugu cy’U Budage aricyo kirongoye umupira w’amaguru ku isi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza, nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyize ahagaragara uru rutonde akaba ari narwo rusoza uyu mwaka wa 2017.

Ikipe y’igihugu, Amavubi kuri ubu itozwa n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Budage, Antoine Hey, yazamutseho imyanya irindwi afite amanota 269; ari ku mwanya wa 30 ku mugabane wa Afurika n’uwa gatatu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

PNG - 1.1 Mb
Amavubi ashoje uyu mwaka wa 2017 ari ku mwanya wa 113


FIFA isohoye uru rutonde nyuma y’iminsi mike, CECAFA Senior Challenge Cup, irushanwa ryemewe na FIFA rishyizweho akadomo. Muri irushanwa, Amavubi mu mikino ine yakinnye yatsinze umwe, anganya umwe, atsindwa ibiri.

Iri rushanwa ryafashije Amavubi kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo (CHAN) kizabera muri Maroc kuva ku ya 12 Mutarama kugeza iya 4 Gashyantare 2018.

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Libya yaje ku mwanya wa 88 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA; Nigeria ya 51 na Guinée Equatoriale 146; ibi bihugu bizakinira mu Mujyi wa Tangier.

Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; rukurikizeho Guinée Equatoriale tariki 19, rusoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018.

Ku mugabane wa Afurika, nta mpinduka zabayeho mu makipe atanu ya mbere ayobowe na Sénégal iza ku mwanya wa 23 ku isi, igakurikirwa na Tunisia, Misiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Maroc.

PNG - 234.3 kb
Dore uko amakipe yaje akurikiranye ku mugabane wa Afurika


Ku ruhando mpuzamahanga, Ikipe y’Igihugu y’u Budage [Die Mannschaft] iri ku isonga ku isi aho mu makipe 35 yari imbere mu kwezi gushize nta mpinduka zabayeho.

PNG - 238.3 kb
U Budage nibwo buyoboye ruhago ku isi

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo