Amavubi azahangana na Seychelles arimo 10 bakina hanze y’u Rwanda

Mu bakinnyi 25 umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yamaze guhamagara bagomba kwifashishwa ku mukino iyi kipe igomba guhanganiramo na Seychelles mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, 10 muri bo ni abakina hanze y’u Rwanda,

Muri aba bakinnyi bahamagawe harimo Emery Bayisenge na Butera Andrew wari umaze igihe adaheruka guhamagarwa. Harimo kandi Yannick Mukunzi na we utaherukaga mu Mavubi nyuma y’uko agiye gukina muri Sweden.

Abakinnyi 10 bakina hanze bahamagaye ni; Rwatubyaye Abdul wa Colorado Rapids FC muri Amerika, Nirisarike Salomon wa AFC Tubuze mu Bubiligi, Bizimana Djihad wa Waasland Beveren mu Bubiligi, Hakizimana Muhadjiri wa Emirates Club Dubai, Emery Bayisenge wa Saif Sporting Club yo muri Bangladesh, Jacques Tuyisenge wa Petro Atletico yo muri Angola, Meddie Kagere wa Simba SC yo muri Tanzania, Sibomana Patrick Papy wa Young Africans yo muri Tanzania na Yannick Mukunzi wa IF Sandvikens yo muri Swede.

Biteganyijwe ko imyitozo izatangira ku munsi w’ejo ku wa Kabiri kuri Stade Regional ya Kigali akaba ari na bwo bazatangira umwiherero aho uzabera Golden Tulip i Nyamata.

Dore urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe:

Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Kimenyi Yves na Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Rutanga Eric na Iradukunda Eric

Abakina hagati: Buteera Andrew, Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Bizimana Djihand, Niyonzima Haruna na Iranzi Jean Claude

Ba rutahizamu: Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques, Manishimwe Djabel, Sibomana Patrick, Hakizimana Muhadjiri, Mico Justin na Sugira Ernest.


Mu bakinnyi 25 umutoza Mashami Vincent yahamagaye bagomba guhangana na Seychelles, 10 muri bo bakina hanze y’u Rwanda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo