Amavubi atomboye neza mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022

Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, u Rwanda rutomboye neza kuko rwisanze ikipe y’igihugu ’Amavubi’ izisobanura na Seychelles mu ijonjora ry’ibanze ry’uko amakipe ya Afurika azahura.

Ni tombora yakozwe hagendewe ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA rwa Nyakanga, aho amakipe 28 ya nyuma kuri uru rutonde (muri Afurika) ari yo yagombaga gutomborana.

Ayo makipe ni Somalia, Eritrea, Djibouti, Seychelles, Sao Tome, Chad, South Sudan, Gambia, Mauritius, Liberia, Ethiopia, Comoros, Botswana, Lesotho, Eswatini, Equatorial Guinea, Rwanda, Burundi, Sudan, Togo, Malawi, Angola, Guinea Bissau, Mozambique, Sierra Leone, Namibia, Central African Republic na Tanzania.

Aya makipe agomba guhura hagati yayo maze hakaboneka amakipe 14 asanga andi 26 ya mbere muri Afurika akuzura amakipe 40.

Aya makipe 40 azakorwamo amatsinda 10 y’amakipe 4 hakinwe ijonjora rya 2, buri tsinda rizazamukamo 1 bibe amakipe 10, atomborane maze akine haboneke amakipe 5 abona itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Uyu munsi ni bwo tombora y’uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanaze yabaye, ibera ku cyicaro gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amahguru muri Afurika ’CAF’ giherereye mu Misiri, maze Amavubi y’u Rwanda atombora Seychelles.

Uko tombora yose yagenze

Djibouti vs ESwatini
Botswanavs Malawi
Gambia vs Angola
Liberia vs Sierra Leone
Mauritius vs Mozambique
Sao Tome et Principe vs Guinea-Bissau
South Sudan vs Equatorial Guinea
Comoros vs Togo
Chad vs Sudan
Seychelles vs Rwanda
Ethiopia vs Lesotho
Somalia vs Zimbabwe
Eritrea vs Namibia
Burundi vs Tanzania

Imikino y’ijonjora ry’ibanze ikaba iteganyijwe hagati y’itariki 2 n’itariki 9 Nzeri 2019. amakipe akaba azakina umukino ubanza n’uwo kwishyura.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo