Amavubi anyagiye Seychelles biyoroheye yizera gukomeza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Nzeli 2019, ikipe y’igihugu Amavubi itsinze ikipe ya Les Pirates ya Seychelles 3-0 mu mikino ijonjora ry’ibanze ryo gushaka umwanya mu Gikombe cy’Isi cya 2022, yizera gutera intambwe igana mu matsinda y’ijonjora.

Ntabwo umuntu yavuga ko Amavubi y’umutoza Vincent Mashami yagowe n’uyu mukino wabereye mu murwa mukuru wa Seychelles, Victoria kuko yagaragaje ko arusha Seychelles guhererekanya neza no gushaka amahirwe yo gutsinda.

Mbere y’umukino, umukinnyi Haruna Niyonzima, uri mu nararibonye z’Amavubi yavanywe ku rutonde rw’abagombaga gukina kuko hagaragaye ’Passports’ ze ebyiri zerekana ko afite imyaka itandukanye.

Mu gice cya mbere Amavubi yatsinze ibitego bibiri; Hakizimana Muhadjiri, Mwishywa wa Haruna Niyonzima ku munota wa 31 ku ishuri yaterete hanze y’urubuga rw’amahina.

Igitego cya kabiri kinjijwe na Yannick Mukunzi ku munota wa 37 kuri ’corner’ yari itewe na Hakizimana Muhadjiri igice cya mbere kirangira ari bibiri ku busa.

Igice cya kabiri nabwo Amavubi yakomeje kurusha Les Pirates, ikipe yari kuri Stade yayo ariko hari abafana mbarwa baje kuyishyigikira.

Ku munota wa 80, Meddie Kagere yatsindiye Amavubi igitego cya gatatu cyahaye impamba nziza iyi kipe yo gutahana i Kigali aho umukino wo kwishyura uzabera kuwa kabiri tariki 10 z’uku kwezi kwa cyenda.

Amakipe 28 ya nyuma muri Afurika ku rutonde ruheruka rwa FIFA niyo ari gukina imikino y’ijonjora ry’ibanze, atsinze iyi mikino azahita ajya mu matsinda y’indi mikino yo gushaka umwanya mu Gikombe cy’Isi.


Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda


11 ba Seychelles babanjemo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Castro Kuya 6-09-2019

Haruna na muhagiri bava inda imwe djihad niwe nyirarume wabo