Amashirakinyoma ku rukundo ruvugwa hagati ya Sadio Mane ukinira Liverpool n’umunyarwandakazi

Nyuma yuko bikomeje guhwihwiswa hirya no hino ko umunyamideri w’umunyarwandakazi Kate Bashabe yaba ari mu rukundo n’umukinnyi w’umunya-Senegal ukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, uyu mukobwa yabihakanye yivuye inyuma.

Yavuze ko iby’urukundo rumuvugwaho na Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool ari ukubeshya, mu gihe hari ibinyamakuru byo muri Senegal aho Sadio Mane avuka, byakwirakwije amashusho ye bivugwa ko bakundana.

Nk’ikinyamakuru cyitwa Feeling Dakar gikunda kwandika ku makuru y’ibyamamare byo mu gihugu cya Senegal, cyakwirakwije inkuru y’amashusho ku rubuga rwacyo rwa YouTube, kivuga ko ubu Sadio Mane afite umukunzi mushya w’umunyarwandakazi witwa Kate Bashabe.

Ivi video itarimo ijwi na rimwe ry’abavuga, yari igizwe n’amashusho Kate aherutse gushyira hanze arimo azenguruka mu gace Sadio Mane atuyemo, n’andi mashusho uyu mukobwa ari muri Stade ya Liverpool yagiye gufana iyi kipe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2019, Kate Bashabe yabwiye itangazamakuru avuga ko na we aribwo akibona ayo mashusho, avuga ko nta kuri kuri muri aya mashusho, ndetse ashaka kugereranya abayakwirakwije nk’abadatekereza neza ati “Si bazima”.

Yagize ati “Wapi wapi nta hantu bihuriye. Buriya ni ukubera yapostinze iriya ndirimbo ya Meddy, cyangwa bakaba ari uko bambonye ndi i Liverpool ngiye kwirebera umupira”.

N’ubwo bitoroshye kwemeza ko Sadio na Bashabe baba bari mu rukundo cyangwa banaziranye byihariye, nta gihe gishize Bashabe agaragaye mu mujyi wa Liverpool azenguruka urusisiro rwa Merseyside ikipe ya Liverpool ibamo ari na ho Sadio atuye.

Icyo gihe, Kate yagaragaye ari mu maduka acuruza imyenda ya Liverpool agiye kugura umwenda yagombaga kurebana umukino wa Liverpool na Norwich, aza no kugaragara yifata amashusho menshi ari mu myanya y’icyubahiro muri Stade y’iyi kipe.

Bashabe ni umunyamideri wabigize umwuga utunzwe no kudoda imyenda akanayigurisha, akaba anazwi kubera kwitabira amarushanwa y’ubwiza yigeze gutegurwa n’umujyi wa Kigali aba Miss MTN ndetse yanitabiriye Miss Rwanda ariko yivanamo n’ubwo ari we wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri 2011.


Ubwo Kate Bashabe yari yagiye i Liverpool kwirebera imbonankubone umupira w’iyi kipe yihebeye ari nayo Sadio Mane bavugwa kuba mu rukundo akinamo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ingabire falida Kuya 21-10-2019

Ese bakundanyebwo harikibazo cg umwe afite umuziririzo utuma atakundana nundi ??? nabazaga gusa njye ndabona ntabirenze kuba bakundana