Amashirakinyoma ku kuburirwa irengero kwa Karasira ’Prof Nigga’

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko Karasira Aimable wamenyekanye nka ’Prof Nigga’ yaburiwe irengero, yanyomoje aya makuru avuga ko atigeze aburirwa irengero.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’UMUBAVU, Karasira yagize ati "Ntabwo nigeze mburirwa irengero na gato".

Icyakora Karasira yavuze uburyo yigeze gutumizwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu nkundura ya Miss Rwanda 2019 cyane cyane ubwo mu bari bashyigikiye Mwiseneza Josiane hazagamo ibibazo.

Iyumvire byinshi muri Video:

Karasira Aimable, umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umugabo ukunze kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.

Agejeje imyaka isaga 40 atarakundana n’umukobwa ndetse ntateganya gushaka umugore kuko adakeneye kubyara umwana, ngo kuko abona ko kubaho ari nk’igihano.

Mu myaka ya 2010 nibwo Karasira Aimable yamamaye cyane mu Rwanda nka Professor Nigga by’umwihariko mu muziki mu ndirimbo ze zirimo Carte Rouge, Cishwaha, Shikareti n’izindi nyinshi.

Indirimbo ze zabaga zirimo ubutumwa bukakaye adatinya no kubwira ab’ibikomerezwa bakoresha ububasha bafite mu bitari byiza.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo