Amashirakinyoma ku iduka ryitirirwa irya Rwatubyaye Abdul wa Rayon Sports

Cyiza Pacifique ni umuyobozi w’iduka rya ‘CP New Species Technology Ltd’ riherereye mu nyubako ya Athene mu mujyi wa Kigali, muri iri duka bacuruza Telefoni zitandukanye (n’ibikoresho byazo byose), Mudasobwa zakoze (za Occasion) n’ibindi bikoresho byose bijyanye nazo, muri CP New Species Technology bacuruza Telefoni zo mu bwoko bwa ‘Sumsung’ n’izindi.

Umuyobozi wa CP New Species Technology Ltd yabajijwe ku bijyanye n’ibikunze kuvugwa ko iri duka ryaba ari iry’umukinnyi ukina yugarira mu ikipe ya Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu ariwe Rwatubyaye Abdul, maze asubiza ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Yagize ati “mu by’ukuri ibyo bintu nange nagiye mbyumva ndetse nawe ubwe arabimbwiye ariko iri duka ntabwo ari irya Rwatubyaye, turakorana mu buryo bwo kugenda twamamaza ibikorwa kuko ni umukinnyi umaze kwamamara cyane mu banyarwanda, ni inshuti yacu, ni umukiriya wacu, rero turanamwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byacu”.

Yakomeje avuga ko abavuga ibi bashobora kuba babishingira ko Rwatubyaye akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze ibicuruzwa by’iri duka mu kubyamamaza bityo bamwe bagafatiraho barimwitirira gusa ngo si irye.

Iyumvire hano byinshi bitangazwa na Cyiza Pacifique nyiri ‘CP New Species Technology Ltd’:

Uyu musore w’imyaka 23 gusa y’amavuko umaze kubaka izina nk’umucuruzi na Rwiyemezamirimo ari nawe nyiri iri duka ryavugishije benshi baryitirira Rwatubyaye, avuga ko gukora akiri mutoya agifite imbaraga aribyo byamufashije kugera ku nzozi ze.

Ati “ikintu kiza ni ugukora ukiri mutoya, ugifite imbaraga zo gukora n’inzozi zawe ukaba wazigira impamo, nakuze numva nshaka gukora Business kuko burya ni byiza kubaka ikintu ushaka ukiri mutoya ugashyiramo imbaraga mu gihe ukizifite aribyo bingejeje aha”.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘The NewTimes’ avuga ko ari ay’inguzanyo ingana na Miliyoni 3 yahawe n’ababyeyi be ariko ayafata nk’inguzanyo.

Muri ‘CP New Species Technology Ltd’ ibiciro bya Telefoni ni uguhera ku bihumbi 500 kugeza kuri 800 (kuri Telefoni) no kuva ku bihumbi 150 kugeza ku bihumbi 800 kuri Mudasobwa.

PNG - 680.1 kb
Mu iduka rya CP New Species Technology Ltd bacuruza Telefoni zigezweho kandi zisobanutse


Izi Telefoni na Mudasobwa Cyiza Pacifique acuruza abirangurira mu Bushinwa n’I Dubayi (Dubai).

Kugeza ubu iduka rya Cyiza Pacifique rihagaze muri Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, bimufasha kwishyurira abavandimwe be 3 amafaranga y’ishuri ndetse no kwita ku muryango we mu buzima bwa buri munsi atibagiwe no kwiyitaho nawe ubwe. Niba ushaka izi telephone zigezweho hamagara kuri iyi nimero 0788881444

PNG - 408.3 kb
Cyiza Pacifique nyiri CP New Species Technology yitirirwaga Rwatubyaye
JPEG - 112.9 kb
Cyiza Pacifique yashimangiye ko ariwe nyiri iduka rya CP New Species Technology aho kuba Rwatubyaye Abdul nkuko byakunze kuvugwa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo