Amakipe azesurana na APR FC na Mukura VS zihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF yamenyekanye

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League izahangana na Club Africain yo muri Tunisia naho muri CAF Confederation Cup ho Mukura VS izatangira isura Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Ku wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018 mu Mujyi wa Rabat muri Maroc hateraniye inama y’ubuyobozi ya CAF iberamo tombola y’uko amakipe azahura mu marushanwa abiri y’iyi mpuzamashyirahamwe ‘Total CAF Champions League na CAF Confederation Cup’, ariko ntibahise batangaza ibyavuyemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018 nibwo amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu byose bya Afurika yemenyeshejwe aho amakipe yo muri ibyo bihugu azatangirira urugendo rwo gushaka ibikombe.

APR FC izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo yatomboye Club Africain bita ‘CA’ yo muri Tunisia yarangirije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’iki gihugu.

Umukino ubanza uzabera kuri Stade Regional ya Kigali tariki 27 Ugushyingo 2018 naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Olympique de Radès yo mu Mujyi wa Tunis tariki 4 Ukuboza 2018.

Ikipe izakomeza izacakirana n’ikipe izakomeza hagati ya Al-Ahli Khartoum Club yo muri Sudani n’Ikipe y’Ingabo za Zanzibar, JKU SC (Jeshi la Kujenga Uchumi Sports Club).

Ikindi wamenya nuko ubwo APR FC yaherukaga guhura n’Abarabu mu 2015 yasezerewe na Al Ahly yo mu Misiri ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino ibiri

Muri CAF Confederation Cup u Rwanda ruzahagararirwa na Mukura VS yatwaye igikombe cy’Amahoro. Yatomboye Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, ikipe itozwa na Luc Eymael wahoze muri Rayon Sports, inafite umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Olivier Kwizera.

Umukino ubanza uzabera kuri Goble Park stadium mu Mujyi wa Bethlehem wo mu Ntara ya Free State tariki 28 Ugushyingo 2018, naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Huye tariki 5 Ukuboza 2018.

Uko amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba yatomboye:

· Le Messager FC de Ngozi (Burundi) vs Al-Masry SC (Misiri)
· Gor Mahia FC (Kenya) vs Nyasa Big Bullets (Malawi)
· Simba SC (Tanzania) vs Mbabane Swallows (Eswatini)
· Vipers FC (Uganda) vs Al-Merrikh (Sudani)

PNG - 805.6 kb
Club Africain izahangana na APR FC yasoreje ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona ya Tunisia
PNG - 847.8 kb
Iyi ni Free state stars ya Olivier Kwizera izatangira yesurana na Mukura VS

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo