Amafoto ya Ndimbati akomeje gutuma abantu benshi bamwibasira

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa benshi bazi cyane ku izina rya Ndimbati kubera gukina filimi z’urwenya zica kuri YouTube zifite izina rya “Papa Sava” yashyize ifoto kuri Instagram ivugisha benshi bamuseka ko atakagombye kuyishyiraho nk’umuntu w’umugabo kandi abyiruye umukobwa w’inkumi.

Ni ifoto yagaragaje uyu mugabo afite imisatsi nk’iy’abagore bakunda gushyira ku mutwe nko kwirimbisha, gusa yagaragaje ko nta cyo bimubwiye ndetse ko abamutuka n’abamugirira ishyari ari bo bamuha ingufu zo gukora cyane.

Yagize ati: “Ishyari ryawe ni ryo rintera gukora cyane we, wowe ugakerererwa mu kuntuka; ngaho ba uwa mbere mubabazwa n’uwo ndi we, ayiweeeee ndagusetse!”

Nyuma y’uko Ndimbati avuze aya magambo benshi bamusetse ndetse banavuga ko atakagombye gushyiraho ifoto nk’iyo kuko afite umukobwa w’inkumi wakagombye kubikora.

Hari uwagize ati: “Ugiye gusaza wanduranyije. Ujye ubura kumenya ko ufite umukobwa w’inkumi!”

Si ubwa mbere abantu bakunze kumwibasira kubera amafoto cyangwa amashusho uyu mugabo ashyira ku mbuga nkoranyamabaga ariko we akagaragaza ko nta cyo bimubwiye ndetse hari n’abamushyigikira kubera ko bamuzi nk’umunyarwenya.

PNG - 198.8 kb
Amafoto ya Ndimbati ari gutuma benshi bacika ururondogoro

UNDI MUTURAGE BAMUHIRIKIYEHO INZU||INTEKO Y’U RWANDA YAMAGANYE ICYEMEZO CYA EU KURI RUSESABAGINA

Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
BB Kuya 18-02-2021

Ariko abakene bazaba mu gihugu cyande?!!!ko mbona badakenewe mu Rda rwabibadutse ubu ikibabaje nugusenyera abatishoboye koko?!!!Rwanda we ahaaa