Amafoto meza y’ubukwe bwa Rutamu Elie Joe n’umukunzi we

Rutamu Elie Joe uherutse gusezeranira mu ibanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze amafoto meza atomoye y’ubukwe bwe n’umukunzi we Nyinawabeza Rebecca basezeranye kubana akaramata mu mpera z’icyumweru gishize.

Abinyujije kuri Instagram ye, Rutamu Elie Joe wamamaye mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda cyane cyane mu kogeza imipira, yasangije abakunzi be uburyo ibirori by’ubukwe bwe byari byifashe.

Muri Mata 2019 ni bwo Rutamu yateye ivi asaba Nyinawabeza Rebecca wiga ibijyanye n’ubuganga muri kaminuza ya Michigan State ko yazamubera umugore.

Amakuru avuga ko aba bombi bakoze ubukwe ku munsi wo kuwa Gatanu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho babarizwa bombi.

Rutamu Elie Joe wamamaye mu Rwanda mu biganiro by’imikino cyane cyane kogeza, yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 2018 nyuma y’igikombe cy’Isi asezeye kuri Radio1 avuga ko agiye kwiga muri Amerika ibijyanye no gushakira abakinnyi amakipe ’agent’.

Elie Joe yakoze mu maradiyo atandukanye hano mu Rwanda, Flash FM, Radio Rwanda, Isango Star ndetse na Radio One.

Aya ni amwe mu mafoto atomoye yaranze ubukwe bwa Rutamu Elie Joe na Nyinawabeza Rebecca:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo