Amafoto agaragaza ubuzima umuhungu wa Diamond na Zari abayemo yavugishije abantu karahava

Nyuma y’umwaka umwe Diamond Platnumz na Zari Hassan (The Boss Lady) babyaranye umwana w’umuhungu bakamwita Nillan, kuri ubu ubuzima uyu mwana abayemo bwavugishije abantu amangambure kubera uburyo buhenze bagendeye ku mafoto yasizwe hanze na Diamond agaragaza uburyo uyu mwana yitaweho bikomeye.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize nibwo aba babyeyi b’abaherwe mu gihugu cya Tanzaniya basize hanze amafoto y’abana babo by’umwihariko uw’umuhungu yerekana uyu mwana atwara imodoka ye (imodoka zo mu bwoko bw’ibikinisho) ndtetse anayifotorezaho amafoto atandukanye atangaje byatumye abantu benshi batungurwa bavuga ko imfura itega nka se ko uyu mwana ashobora kuzaba icyamamare nka se umubyara ari we Diamond.

Izi modoka zo mu bwoko bw’ibikinisho uyu mwana wa Diamond na Zari yaguriwe zifite agaciro ka miliyoni 3 zirenga.

Uyu mwana yaguriwe ibi bikinisho bihenze ngo by’umwihariko bitewe nuko Diamond yamubonye amushaka cyane aricyo kiri gutuma uyu mwana ari mu buzima buhenze cyane nkuko ikinyamakuru Ghafla dukesha iyi nkuru kibivuga.

Aya akurikira ni amwe mu mafoto y’umwana wa Diamond na Zari atangaje.

Kuri ubu Diamond na Zari Hassan bamaze kubyara abana babiri (umuhungu n’umukobwa, Tiffah na Nillan ) baza biyongera kuri batatu uyu mugore yabyaye akiba muri Uganda [Pinto, Didy na Quincy], mbere yo gushakana na Diamond.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo