Ally Niyonzima wa Rayon arifuzwa n’iyo muri Tanzania

Nta gihindutse umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Niyonzima Ally umwaka utaha w’imikino yazawukina mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania nkuko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Uyu musore winjiye muri Rayon Sports muri Mutarama 2020, ibitangazamakuru byo muri Tanzania bivuga ko ikipe ya Young Africans yatangiye kwegera uyu musore ngo abe yayerekezamo umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

Ikinyamakuru Saleh Jembe kivuga ko uyu ari umwe mu basore barimo gutekerezwaho n’ubuyobozi bwa Yanga ngo abe yaza kubafasha mu kibuga hagati, ni nyuma yo gushima imyitwarire y’abakinnyi b’abanyarwanda bakinira iyi kipe, Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Papy.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yavuze ko ayo makuru ntayo bazi cyane ko amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino, nyuma ya wo azaba afite uburenganzira bwo kuba yakwerekeza aho ashaka.

Ally Niyonzima yinjiye muri Rayon Sports muri Mutarama 2020 ayisinyira amezi 6, yari avuye muri Al Bashaer SC yo muri Oman.


Ally Niyonzima arifuzwa na Young Africans yo muri Tanzaniya

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo