Aline Gahongayire yasubije Gerry wavuze ko kutararana n’umugabo bimutera umunabi

Aline Gahongayire yabwiye uwahoze ari umunyamakuru Gerry Mugwiza uherutse gutangaza ko kuba atararana n’umugabo bimutera umubani ko ashatse yajya acisha make ndetse akanavuga aziga ngo kuko isi idasakaye buri wese yanyagirwa.

Mu minsi ishize Gahongayire Aline yagiye anyura mu bihe bitamworoheye harimo gupfusha umwana akivuka, gutandukana n’umugabo, kugirana ibibazo n’itangazamakuru bitewe n’amagambo yatangaje ubwo yarimo abwiriza n’ibindi.

Benshi bamushinje kwiyemera, ubwirasi n’ibindi, gusa hari n’abavugaga ko ashobora kuba yarasaze cyangwa se yarahuye n’ihungabana bitewe n’ibibazo yahuye na byo mu buzima bwe.

Aline Gahongayire ashingiye ku magambo Isimbi iherutse gutangarizwa na Muhawenimana Gerardine wamenyekanye ku mazina ya Mugwiza Gerry, yamwibukije ko ibyo arimo amuvugaho na we bishoboka ko ejo byamuvugwaho.

Yagize ati “umuntu ni mugari, ushobora kumenya aho yacumuriye ariko ntumenya aho yihanira, niyo mpamvu mu buzima bwanjye nta muntu njya ncira urubanza kuko nize ko nta mwere ubaho, narabibonye bamwe bavuga ngo Gahongayire ni umusazi, abandi ngo narahungabanye […], hari umuntu wavuze ngo buriya ni uko atararana n’umugabo (Gerry) barakanyoherereje ndakareba […]ni byiza ko yazajya abanza agatekereza kuko izi mbuga nkoranyambaga utitonze byaba bibi, uyu ni Gahongayire wasaze, ejo ni wowe, Isi ntisakaye buri wese yanyagirwa.”

Aline Gahongayire yagiriye inama Gerry y’uko yajya abanza agatekereza kubyo agiye kuvuga. Yakomeje avuga ko umuntu aba akwiye gufata ikibazo cya mugenzi we nk’icye kuko aba atazi aho bazahurira.

Ati “Ni byiza ko mu kibazo cy’umuntu ujye wihutira kwinjira kuko wenda icyo kibazo agitejwe n’Imana, uko izakimukuramo uzasanga ari we ukeneye ejo, niyo mpamvu ku Isi dukeneye kubahana […] wenda umwana wuriya mumama azaza gushaka umwana wanjye, azishimira ko se umwana we agira nyirubukwe yavuze ko atararana n’umugabo? Ese abataryamana n’abagabo bose ni abanyabibazo? Ni byiza ko tugira ubwenge kuko ejo wankenera nanjye nkagukenera.”

Yavuze ko kandi ababyeyi ari abo gutanga ubuzima atari abo kubwamburana cyane ko umubyeyi yambika undi kuko ntawishimira kubera ubwambure bw’undi, gusa ngo yamusabiye imbabazi ku Mana ndetse anifuza ko bazahura bakaba inshuti.

Muri ibi bibazo byose yagiye anyuramo yabashije kubivamo abifashijwemo n’ibintu bitandukanye birimo gusenga, kutemera icyo sosiyete imubonamo ahubwo akemera uko we yibona, kubasha kwiganiriza kuko ngo burya abantu bazakuganiriza byinshi ariko iyo wamenye kwiganiririza unamenya ikibazo nyakuri ufite n’uburyo wagikemura.

Gerry wavuze ko Aline afite umunabi bitewe n’uko ataranana n’umugabo

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Gaga Kuya 31-08-2019

Ahubwo se, najyaga ngirango ninjye njyenyine wibaza kuri uyu Gerry, njye mbona ibintu avuga wagirango siwe biturukamo ! Nta speed governor agira mu kanwa !

XxX Kuya 29-08-2019

Gerry nubwo yigira impugucye ariko buriya kuva over yicyo wigize bigira ingaruka ! Njya mukurikira ariko ashatse yajya agabanya amagambo

Busine Kuya 29-08-2019

Inama nagira gahongayire niyo kugabanya ibiganiro agirana n’itangazamakuru,kuko bikunda kuzana impaka nyinshi cyane.Komeza ukore ibikorwa by’urukondo nibyiza aliko ntubijyane mu itangazamakuru ureke bibonwe na Rurema(Imana) ikindi ukomeze gusenga .ntabwo uzamenya Igihe ibibazo byawe Imana yabirangije.Basomyi nkunda mwirinde amagambo asesemereza abavandimwe.Murakoze cyane.

Claude Kuya 29-08-2019

Kuri Gahongayire:Ndagushimiye cyane, nkozwe ku mutima n’ukuntu witwaye kuri uyu mwifato ugayitse w uyu mudamu yavuze ariya magambo, umurushije ubupfura kandi nizere ko yize, niba ari umuntu kandi ari umubyeyi ufite amarangamutima akaba yafata akanya ko kwishyira mu mwanya wa mugenzi we, cyane cyane mu gihe ari mu bibazo mu by’ukuri akeneye ko abandi bamufasha cyangwa se bamwumva.Ndagusengera kandi ukomere.

Ku banyamakuru: Nibaza ko ibivugwa kuri Gahongayire byabaye igipimo cy ubunyangamugayo,ubumuntu hamwe n ubunyamwuga ku bitwa abanyamakuru bagiye bandika cyangwa se bavuga mu bibazo bya Gahongayire. Biragaragara neza ko batitaye kw ihame ry ubudahangarwa birengera ubuzima bwite bw umuntu, nubwo nabo twemera ko ari abantu, byanteye gushidikanya niba mu byo bandika n’ibyo bavuga, bibuka ko umuntu bakomeretsa, bambika ubusa cyangwa se bandarika ari umuntu nkabo, nkibaza niba bajya batekereza ku nkunga basaba undi wese mu gihe baba bari mu kibazo nk icye. Nibo bivugira ko isi idasakaye ariko birasa n aho bo bitabareba, tujye twitonda, Yesu yatubujije kugirira abandi ibyo tutifuza ko natwe batugirira, Kandi ngo akebo tugereramo abandi niko natwe tuzagererwamo.