Aline Gahongayire yakomoje ku ndirimbo yandikiwe n’umugabo  wa Butera Knowless

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yatangaje byinshi ku ndirimbo yise ‘Ndanyuzwe’ yandikiwe n’umugabo wa Butera Knowless, Ishimwe Clement.

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda benshi badatinya kwerura ko afite igikundiro, ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Kina Music aho asigaye akorana bya hafi na Clement Ishimwe anavuga ko ariwe wamugaruyemo icyizere ko ashobora kongera akaririmba nyuma y’uko yasaga n’uwahagaritse umuziki bitewe n’ibihe bitandukanye yanyuzemo.

Kuri uyu mugoroba wo ku wa Kabiri nibwo uyu muhanzikazi yanditse anyuze ku rubuga rwe rwa Facebook avuga iyi ndirimbo mu magambo yose ndetse anavuga aho yayikoreye n’uwayimwandikiye.

Mu magambo ye yanditse Aline Gahongayire yagize ati “NDANYUZWE By Aline Gahongayire",

*Chorus*

Ndanyuzwe mu mutima wanjye mfite indirimbo ibihumbi,
nta rindi jambo nshaka kuvuga usibye irigushima,

*Verse1*

Uwiteka nje imbere yawe nciye bugufi mfite byinshi byo kukubwira ariko reka mpitemo, kimwe,

_Si uko amarira yashize_

_Si uko ibibazo birangiye_

_Ni umutima unyuzwe_

Uwiteka nje imbere yawe ongera unyumve wakire iyi ndirimbo kuko imvuye ku mutima,

_Si uko amarira yashize_

_Si uko ibibazo birangiye_

_Ni umutima unyuzwe_

*Chorus*

Ndanyuzwe mu mutima wanjye mfite indirimbo ibihumbi,
nta rindi jambo nshaka kuvuga usibye irigushima.

*Verse2*

Uwiteka nje imbere yawe nibutse byabihe ndumva nuzuye ishimwe n’amarira y’ibyishimo,

_Si uko hari icyo natanze_

_Si uko nkiranuka_ _bikwiriye_

_Ni umitima unyuzwe_

Uwiteka nje imbere yawe ongera unyumve sinabona icyo ngutura gihwanye n’ibyo unkorera nguyu umutima uwakire uwukoreshe icyo ushaka kuko umutima uranyuzwe.

*Chorus*

Ndanyuzwe mu mutima wanjye mfite indirimbo ibihumbi,
nta rindi jambo nshaka kuvuga usibye irigushima, X4

*Song:* _Ndanyuzwe_

*Artist:* _Aline Gahongayire_

*SongWriter* _Ishimwe Clement_

*Studio:* _Kina Music 2019_

*Issa Pencil Ent√*

©Moriah Entertainment Group”

Ibi bisa nkaho yasangizaga abakunzi be amagambo akubiye muri iyi ndirimbo ndetse anashimira abagize uruhare mu kuyikora.

Aline Gahongayire aherutse gushyira hanze umuzingo yise ’Blessed Woman’ wari ugizwe n’indirimbo nyinshi yakoreye muri Kina music.

PNG - 496.5 kb
Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire
PNG - 672.8 kb
Benshi ntibatinya kwerura ko Aline Gahongayire ari umuhanzi w’umunyagikundiro

PNG - 825.8 kb
Tubibutse ko Gahongayire Aline n’uwari umugabo we Gahima Gabriel batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko ku wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017 imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo