Akayabo uwifuza Neymar agomba kwishyura PSG

Kuva Neymar yava mu ikipe ya FC Barcelona akerekeza muri PSG yo mu Bufaransa muri 2017, hari benshi batabashije kubyakira cyane cyane abafana batandukanye b’iyi kipe yo muri Espagne batumvaga uburyo agiye.

Kuva ubwo kugeza magingo aya Barcelona na yo ntirabyumva nubwo ariyo yamutanze ari nayo mpamvu itahwemye kugaragaza ko uyu munya-Brazil yagaruka i Camp Nou.

Si Barcelona gusa yakomeje kugaragaza inyota yo kugura Neymar kuko n’andi makipe y’i Burayi akomeye nka Real Madrid, Manchester United n’izindi zakomeje kwerekana ko zimwifuza bikomeye gusa bikomeza kugorana.

Ubu ikiriho ni uko ikipe ya PSG yakuyeho urujijo ishyira ahagaragara akayabo uwifuza Neymar agomba kwishyura bitaba ibyo nyitirirwe ashaka kugira icyo aganira n’iyi kipe.

Nkuko ikinyamakuru Sport cyabitangaje, PSG yiteguye kuba yarekura Neymar kuri miliyoni 175 z’amayero byibuze, naho munsi yayo ngo nta no kwirirwa ugira icyo uyi bwira, habe no kuganira, bivuze ngo ni ukwemera kwishyura cyangwa ugatuza.

Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko akaba yarageze muri PSG muri 2017 aguzwe akayabo ka miliyoni 222 z’amayero. Kugeza n’ubu ni we mukinnyi uhenze wabayeho mu mateka y’umupira w”amaguru.


Barcelona ku isonga mu makipe yifuza Neymar bikomeye, na we ubwe yagiye agaragaza ko yifuza gusubira i Camp Nou

Ingabire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo