Akayabo umutoza Zidane yahabwa mu gihe yakwirukanwa muri Real Madrid

Nyuma yuko ikipe ya Real Madrid inyagiwe itababariwe na Paris Saint Germain itari inafite zimwe mu nkingi zayo za mwamba, uyu mugabo yasabiwe n’abafana kwirukanwa kubw’iyi ntsinzwi bityo mu gihe yaba yirukanwe bikaba byasaba iyi kipe yagarutsemo kumwishyura akayabo.

Muri iyi mikino ya mbere yo mu matsinda ya Champions League, Real Madrid yatsinzwe ibitego 3-0 aho bibiri muri byo byatsinzwe n’umukinnyi wavuye muri iyi kipe Angel Di Maria, abafana bashinjije Perez kwirukana mu gihe babonaga uyu musore ashoboye.

Nyuma y’umukino Zidane yatangaje ko ababajwe cyane n’imyitwarire ikipe ye ifite ariko ko bigiye gukosorwa.

Yagize ati “Ntabwo nabihisha cyane, kubera ko twagerageje gukora ibishoboka, twagumanye umupira mu minota 15 ya mbere, tugiye gukosora amakosa yabaye kugira ngo tuzitware neza mu mikino itaha.”

Kuri ubu abafana ba Real Madrid hirya no hino ku isi ntibishimiye imyitwarire ya Zidane bityo basaba ko yirukanwa vuba nabwangu muri iyi kipe yubakiyemo ibigwi mu myaka yashize.

Ibitangazamakuru bitandukanye byandika amakuru ya siporo ku mugabane w’i Burayi byanditse ko Florentino Perez yaba yaratangiye kwegera uwitwa Xabi Alonso kuba yaza agasimbura Zidane, mu gihe Jose Mourihno we avuga ko abona iyi kipe imukeneye cyane babishatse bamugarura.

Mu gihe ikipe ya Real Madrid yaba ishatse kwirukana umutoza Zinedine Zidane, byayisaba gutanga akayabo k’arenga miliyoni 80 z’ama-Euro nkuko ikinyamakuru Sport kibitangaza dore ko afite amasezerano y’igihe kirekire muri iyi kipe akaba ahembwa miliyoni 13 ku mwaka.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo