Agakanzu k’impenure Miss Iradukunda Liliane yagaragaye yambaye katumye yibasirwa

Kimwe n’undi uwo ariwe wese ariko cyane cyane ku mwali w’u Rwanda, ntawemerewe kwambara yaba ijipo, ikanzu n’undi mwenda wose uteye mu buryo bukunze kwitwa ‘impenure’ kuko umuco Nyarwanda utabyemera kandi burya hatanabayeho uwo muco, mu buzima kwiyubaha no kwihesha agaciro ni inshingano ya buri wese.

Ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutoranya abakobwa bahagarariye umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga rimenyerewe nka ‘Miss Rwanda 2019’, Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yagaragaye yambaye ikanzu itaravuzweho rumwe na bamwe mu bantu bamubonye nk’uwagakwiriye gutanga urugero mu myambarire.

Nkuko babigaragaje muri ibi bitekerezo bashyize ku ifoto ya Liliane yashyizwe kuri Instagram, abantu ntibishimiye ikanzu ye aho bavuga ko ari impenure cyangwa se Mini-Jupe, bakaba bakomeje bamushishikariza kwamabara akikwiza mu guha agaciro umuco Nyarwanda dore ko mu gihe cyo gutora Nyampinga nawo witabwaho mu bigenderwaho.

Umwe mu batanze igitekerezo kuri iyi foto yagize ati "Ese ko mbona iyo bari muri Selection bambara amakanzu bakikwiza bamara kuba ba Miss bakambara ibihabanye n’umuco nkuko@Liliane yambaye kandi umuco Nyarwanda utemera kwambara impenure...Ubwo ayo makanzu si ukwiyoberanya kugira ngo bakunde batorwe bamara gutorwa bati mwarakoze guta igihe reka nikorere ibyo nari nsanganywe".

PNG - 624.4 kb
Bamwe mu babonye iyi kanzu ya Miss Liliane ku ifoto yagararagaye kuri Instagram ntibihumiriye


Miss Iradukunda Liliane amaze iminsi agarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ku ngingo zitandukanye zirimo ibyamuvuzweho ko aherukana n’ababyeyi be ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 nubwo bamwe babifashe nko kumuharabika ndetse n’iyi ngingo ijyanye n’iyi myambarire yamugaragayeho benshi batishimiye.

PNG - 808 kb
Mu bigaragara Miss Iradukunda Liliane yari yambaye agakanzu kagufi (Bakunze gutazira impenure) cyane kagaragaza ibibero bye.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Muhire eric Kuya 10-01-2019

Isi turimo ntampamvu yogutesha umwana nkuriya umutwe.imyaka lili afite iramwemerera kwambara kuriya.niba aribyumuco muvuga kera ntamyenda yabagaho.
Ibibero se natabyerekana angana kuriya azabyerekana yabaye umugore.biriya ntacyo bitwaye nabadam barabyambara

Muhire eric Kuya 10-01-2019

Isi turimo ntampamvu yogutesha umwana nkuriya umutwe.imyaka lili afite iramwemerera kwambara kuriya.niba aribyumuco muvuga kera ntamyenda yabagaho.
Ibibero se natabyerekana angana kuriya azabyerekana yabaye umugore.biriya ntacyo bitwaye nabadam barabyambara

-xxxx- Kuya 9-01-2019

Ibi ntibikwiye umwari w’Urwanda pe!!!

-xxxx- Kuya 9-01-2019

Ibi ntibikwiye umwari w’Urwanda pe!!!

DUMBULI Kuya 9-01-2019

Ni byiza gutangira neza ugasoza neza ushoje tumenye ko wimye umubyeyi icyubahiro uramwirengagiza, abavandimwe rekada nta kubikoza none wirirwa wanitse amabere n’amabuno mu muhanda wahenuye mu ruhame urabona bikwiye koko umwari w’i Rwanda ufite ikamba. ubu ugiye usize iki i Musozi ko ko usize nta ndangagaciro ugaragaje nziza.