Abavuzi Gakondo bacinye akadiho karahava bishimira aho bageze-Video

Ubwo Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, AGA Rwanda Network ryamurikiraga Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB n’abavuzi Gakondo nyirizina umurongo mugari w’ibikorwa bazibandaho muri uyu mwaka, habayeho umwanya wo gucinya akadiho no kwishimira aho uyu mwuga ugeze nyuma y’igihe kirekire urangwamo akajagari.

Icyibanzweho n’inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa, ni uburyo umwuga w’Ubuvuzi Gakondo mu Rwanda wavugururwa mu buryo bwose bushoboka ugakorwa mu buryo busobanutse kugira ngo utange umusanzu wawo mu kunganira ubuvuzi busanzwe bwa Kizungu.

Irebere muri Video uko byari byifashe:

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima na we icyo yikijeho ni uburyo uyu mwuga wakorwa mu buryo bunoze, ati "Uyu mwuga tuwukore nk’ishioramara kandi twe gukomeza kuwukorera ahantu hadasobanutse kuko imikorere isobanutse ni nayo ifasha MINISANTE gufatanya na AGA Rwanda Network".

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, Nyirahabineza Jane yasoje iki gikorwa ashimira inzego zitandukanye zifatanyije na AGA Rwanda Network by’umwihariko MINISANTE, RDB n’abavuzi Gakondo muri rusange kumurika ibikorwa igiye kwibandaho muri uyu mwaka.

Perezidante wa AGA Rwanda Network kandi yongeye kugaruka ku gikorwa cyo kwibaruza ku bakora uyu mwuga, asaba abagikora uyu mwuga bihishahisha kugana Ihuriro bakibaruza kugira ngo ibyo bakora bimenyekane kandi babikore bazwi mu rwego rwo guca akajagari k’abiyitirira uyu mwuga bakora ibitemewe n’amategeko rimwe na rimwe usanga bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.




@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo