Abavuye muri APR FC bose mu bo Rayon Sports izifashisha mu mikino ya CAF

Mu bakinnyi 24 ikipe ya Rayon Sports yatanze muri CAF nk’abo izakoresha mu mikino nyafurika ya CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda nk’ikipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino, abakinnyi 6 bose bavuye muri APR FC bagaragara kuri uru rutonde.

Abakinnyi 6 bavuye muri APR FC bagaragara kuri uru rutonde rw’abo Rayon Sports izifashisha mu mikino ya CAF Champions League ni: Rugwiro Herve, Kimenyi Yves, Nshimiyimana Amran, Sekamana Maxime, Nizeyimana Mirafa na Iranzi Jean Claude.

Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yatanze muri CAF:

1. Kimenyi Yves
2. Iragire Saidi
3. Rutanga Eric
4. Rugwiro Hervé
5. Nshimiyimana Amran
6. Nizeyimana Mirafa
7. Ulimwengu Jules
8. Ciza Hussein
9. Commodore Olokwei
10. Mugisha Gilbert
11. Irakoze Saidi
12. Iradukunda Eric
13. Runanira Hamza
14. Irambona Eric
15. Habimana Hussein
16. Iranzi Jean Claude
17. Bikorimana Gérard
18. Bizimana Yannick
19. Sekamana Maxime
20. Ndizeye Samuel
21. Niyomwungeri Mike
22. Kakule Mugheni Fabrice
23. Nsengiyumva Emmanuel
24. Mazimpaka André

Ikipe ya Rayon Spots kandi yatangaje uru rutonde nyuma yo gutandukana na bamwe mu bari abakinnyi bayo barimo Ndayisenga Kassim, Nyandwi Sadam, Eric Tuyishime Congolais, Donkor Prosper Kuka, Mudeyi Suleiman na Mugisha Francois Master.

Ndayisenga Kassim, Nyandwi Sadam na Mugisha Francois uzwi nka Master bari basoje amasezerano yabo muri Rayon Sports iyi kipe ikaba yasanze nta mpamvu yo kubongerera andi.

Eric Tuyishimire Congolais wavuye muri APR FC, Mudeyi Suleiman wavuye muri Musanze FC ndetse n’umunya-Gahna, Donkor bo bari basigaje umwaka w’amasezerano, iyi kipe yahisemo gutandukana na bo.

Iyi kipe n’ubwo yatandukanye n’aba bakinnyi, ntabwo byaciriye aho kuko yamaze kongeramo amaraso mashya isinyisha abakinnyi bagera muri 14 barimo n’abavuzwe birukanywe muri APR FC..

Uretse aba bakinnyi 14 baguzwe bashya, iyi kipe yazamuye abana babiri bavuye mu bato ari bo Niyomwungeri Mike ukina mu kibuga hagati n’umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel bavuye mu bato.


Abakinnyi 6 binjiye muri Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa na APR FC bagaragara ku rutonde rw’abo iyi kipe izakoresha mu mikino ya CAF Champions League ya 2019/20

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo