Abatoza 5 bitezweho byinshi muri shamiyona y’umupira w’amaguru 2020

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo shampiyona y’ umupira w’ amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere ngo itangire, n’ ibyinshi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bayitezeho cyane ko ari shampiyona ishobora kuzagaragaramo guhangana kudasanzwe bitewe nuko amakipe atandukanye yagiye yiyubaka.

Uyu munsi umubavu.com wabateguriye urutonde rw’ abatoza 5 bitezweho byinshi muri shampiyona y’ uyu mwaka wa 2019-2020, mugukora uru rutonde twagendeye kuburyo amakipe aba batoza barimo yiyubatse ndetse n’ intego zayo muri uyu mwaka ukurikije n’ umwaka ushize, ikindi twarebye uburyo bamwe muri aba batoza bari bitwaye umwaka ushize mu makipe batozaga.

Ku mwanya wa 5. Guy Bukasa ( GASOGI UNITED)

Uyu n’ umutoza w’ ikipe ya Gasogi united ivuye mu cyiciro cya 2 uyu mwaka, gusa ariko bitewe n’ uburyo perezida w’ iyi kipe Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yagiye ateguza abantu ko izakora ibikomeye nijya mu cyiro cya mbere n’ ibyo bituma abantu bayitegaho byinshi, ibi kandi bigatuma abantu bategereje kuzareba uko uyu mutoza Guy Bukasa azitwara cyane ko yagiye muri ino kipe hakiri kare akabona n’ umwanya wo kugura abakinnyi hakiri kare kandi bakomeye.

Guy kandi yakinnye imikino myinshi ya gishuti n’ amakipe atandukanye. Uyu mutoza yaje mu kipe ya Gasogi avuye mu ikipe yitwa AS Nyuki yo muri repeburika ya demokarasi ya congo akaba agomba kuzafatanya na Nshimiyimana Maurice uzwi nka Masomo nk’ umutoza w’ ungirije.

Ku mwanya wa 4. Mugunga Dieudonné Buruchaga ( KIYOVU SPORTS)

Mugunga Dieudonné Buruchaga umutoza ufite inkomoko mu Burundi niwe uzatoza kiyovu sports nk’ umutoza mukuru muri uyu mwaka w’ imikino utangira uyu munsi akaba azafatanya na Ruremesha Emmanuel nk’ umutoza wungirije.

Mugunga wakiniye kiyovu mu myaka y’ 1986-1988 nawe n’ umwe mubatoza bitezweho byinshi muri uyu mwaka bitewe n’ uburyo iyi kipe yari yitwaye mu mwaka ushize w’ imikino itozwa na Kirasa Alain ubu wagiye muri rayon sports, ikipe ya kiyovu kandi yatakaje abakinnyi benshi bakomeye yarifite umwaka ushize barimo nka Karisa Rashid, Nizeyimana Djuma, Rwabuhihi Placide, nabandi benshi gusa iyi kipe nayo yaguze abandi benshi batandukanye ndetse yabaye nkitanga ubutumwa ubwo yanganyaga na n’ ikipe ya APR FC mu mukino wa gishuti bituma abashidikanyaga k’ ubushobozi bwe batangira kumuha igihe.

Ku mwanya wa 3. Mathurin Olivier Ovambe ( MUKURA VS)

Olivier Ovambe n’ umutoza wa mukura vs ukomoka mu gihugu cya Cameroon yaje mu Rwanda agiye mu igeragezwa mu ikipe ya rayon sport ubwo yakinaga irushanwa rya CECAFA aho ikipe yaviriyemo muri ¼ itsinzwe n’ ikipe ya KCCA yo muri Uganda yaje no kwegukana iki gikombe, Ovambe ategerejweho byinshi mu kipe ya mukura muri uyu mwaka dore ko ari umutoza ugiye gutangira shampiyona yaratwaye igikombe cy’ irushanwa ry’ agaciro.

Ikindi kandi n’ikipe bigaragara ko nayo yabayemo impinduka nyinshi mu bakinnyi aho yatakaje benshi gusa nayo yinjiza benshi, uyu mutoza kandi yasimbuye umutoza Haringingo Francisis wari waragejeje mukura ku mwanya wa 3 wa shampiyona umwaka ushize ndetse umwaka wari wabanje yayihaye igikombe cy’ amahoro. Abakunzi b’ umupira w’ amaguru mu Rwanda bategereje kureba uko uyu mutoza azitwara dore ko afite ikipe yarimaze imyaka ibiri yitwara neza.

Ku mwanya wa 2. Haringingo Francis Christian ( POLICE FC)

Haringingo Francis Christian n’ umutoza ukomoka I Burundi utoza ikipe ya police fc yayigiyemo muri uyu mwaka nyuma yo gutandukana n’ ikipe ya mukura vs, n’ umutoza wahawe ikipe kare ndetse bamuha n’ uburenganzira bwo kwigurira abakinnyi ashaka ndetse abona n’ imikino myinshi yo kwitegura shampiyona, ikindi abantu bategereje kureba nimbi Haringingo witwaye neza ari muri mukura azitwara neza kurushaho ari mu ikipe ya police fc itangira byose igihe ku bakozi bayo.

Ku mwanya wa 1. Adil Mohammed Erradi ( APR FC)

Adil Mohammed Erradi n’ umutoza ukomoka mu gihugu cya morocco uyu akaba agomba gutoza ikipe ya APR FC muri uyu mwaka w’ imikino, n’umutoza waje asimbura Umunya-Serbia Zlato Krmpotić wari witwaye nabi umwaka ushize nkuko abakunzi biyi kipe y’ ingabo babivuga, n’ umutoza byumwihariko abakunzi ba APR FC bategerejeho byinshi cyane ko umwaka ushize wababereye mubi.

Uyu mutoza kandi yaguriwe abakinnyi benshi kandi beza mu makipe bakinagamo, gusa ariko n’ umutoza wabaye nkutera impungenge abakunzi biyi kipe mu mikino imwe n’ imwe ya gishuti iyi kipe yagiye ikina ndetse nuburyo yitwaye mu irushanwa ry’ agaciro bityo abantu benshi bategereje kureba uburyo azitwara muri iyi shampiyona ya 2019-2020 aho agomba gutangira kuri uyu munsi acakirana n’ ikipe ya AS Kigali.

Abo nibo batoza 5 bategerejwe n’ abantu benshi muri uyu mwaka w’ imikino gusa nanone ntawakwirengagiza ko hari nabandi batoza umuntu yakwitega kureba uko bazitwara nka Eric NSHIMIYIMANA wagaraje ko afite ikipe ikomeye ubwo yatwaraga igikombe cya super cup atsinze rayon sports kuri penaliti 3-1. Tubibutse ko shampiyona igomba gutangira uyu munsi 15h00’ aho AS Kigali iri bwakire APR FC kuri stade ya Kigali I nyamirambo.

Kuwa gatandatu tariki 05 ukwakira 2019

Gasogi United vs Rayon Sports FC (Amahoro Stadium, 15:00)
Bugesera FC vs Heroes FC (Stade Bugesera, 15:00)
Etincelles FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda, 15:00)
Mukura VS vs Espoir FC (Stade Huye, 15:00)
Ku cyumweru tariki 06 ukwakira 2019
Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo