Abategura Miss Supranational Rwanda batakambiye Ange Kagame ngo azitabire ’Final’ y’irushanwa

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, abategura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda, banditse basaba Ange Kagame kuzitabira umunsi wa nyuma (Final) w’iri rushanwa ry’uyu mwaka wa 2019 uzasiga hamenyekanye umukobwa wegukanye ikamba.

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2019, nibwo bagaragaje inyota yo kuzabana n’umukobwa wa Perezida Kagame kuri Final y’irushwa rya Miss Supranational Rwanda.

Mu butumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza basabaga Ange Kagame kuzitabira umunsi wa nyuma w’iri rushanwa, tugenekereje mu Kinyarwanda bagize bati“ Kuri Ange Kagame, tunejejwe no kugutumira nk’Umushyitsi w’Imena ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 rizabera kuri Century Park Nyarutarama, ku wa 07 Nzeli 2019. Ni iby’igiciro kinini kuzabana namwe kuri uwo munsi.” Bakoresheje Hashtag bavuga bati “Turagusabye uvuge Yego”.


Abategura Miss Supranational Rwanda basabye binginga Ange Kagame kuzitabira umunsi wa nyuma w’irushanwa

Kugeza ubu Ange Kagame umaze ukwezi ashyingiwe, ntacyo arabatangariza. Aheruka kugaragara mu birori muri Kamena ubwo yari kumwe n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma mu birori bya Rwanda Fashion Week byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019.

Irushanwa rya Miss Supranational Rwanda riri mu maboko ya kompanyi KS Ltd ikuriwe na Alphonse Nsengiyumva yahawe inshingano zo gushakisha umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland.

Kugeza ubu abakobwa bamaze kubona itike ibinjiza mu kindi cyiciro cy’irushanwa cya Miss Supranational Rwanda ni 14. Ni mu gihe abakobwa bakenewe ari 20.

Abatoranyijwe n’Akanama Nkemurampaka ku cyumweru tariki 04 Kanama 2019 ni: Ingabire Ndekwe Paulette ufite amanota 81.8%, Umulisa Divine 81.4%, Umunyana Shanitah 80.7%, Umufite Anipha 80.6%, Umwali Bella 78.9%, Uwase Aisha 76.1%, Magambo Yvette 74.6%, Umukundwa Clemence 66.4%, Ingabire Grace 63%!

Ku wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2019; abakobwa batoranyijwe ni Umuhoza Karem wagize amanota 80,2%; Umutoniwase Anastasie yagize amanota 85,8%, Mutoni Queen Peace 71,1%, Neema Nina yagize amanota 81,3% na Umwali Sandrine wagize amanota 88,7%.

Umukobwa uzegukana rya Miss Supranational Rwanda 2019 azehembwa Miliyoni 1 Frw anagenerwe n’ibindi bihembo bizatangwa n’abaterankunga.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Salim Katabazi Kuya 6-08-2019

Ange, uragakara my dear. Cyangwa se bara exagérant mukugurera ifoto. Ikindi, nasabye Papa na Maman wawe ko banfasha kureba iyo umuryango wanjye waba uru by this time. In case interest to do so, keeps it in contact (.....)