Abashyize hanze Kimenyi yambaye ubusa ni abafana ba Rayon Sports-Migi

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019 saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro I Remera, hategerejwe umukino w’ishiraniro hagati y’abakeba b’ibihe byose muri ruhago y’u Rwanda aribo Rayon Sports na APR FC.

Ntabwo uyu mukino umenyekanye vuba kuko biba biteganyijwe ku ngengabihe y’umupira w’amaguru by’umwihariko Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League, ARPL).

Ibi tubikomojeho kugira ngo tukwibutse ko nk’ibisanzwe iyo ingengabihe y’uburyo imikino izaba muri Sgampiyona isohotse buri wese aba ashaka gutera akajisho ku gihe APR FC na Rayon Sports zizacakiranira.

Ibi bituma buri wese akimara kumenya igihe ikipe imuba ku mutima izakinira na mukeba wayo, ashaka icyo yakora uko cyaba kimeze kose kugira ngo ikipe ye izitware neza.

Dufatiye ku bimaze iminsi bikwiragiye ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’amafoto ndetse na Video zigaragaza ubwambure bw’umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi by’umwihariko na APR FC, hari abemeza ko Abarayon baba babyihishe inyuma mu kumutesha umutwe ngo azitware nabi mu mukino bafitanye na mukeba dore ko barimo umwenda w’imikino 3 yikurikiranya batabona intsinzi kuri APR FC.

Ibi tuvuze birasa nk’ibyatangajwe na Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste aho nawe yavuze ko abashyize hanze umunyezamu wabo kimenyi Yves yambaye ubusa ari abakunzi ba Rayon Sports bifuza kumutesha umutwe ngo azitware nabi mu mukino w’ishyiraniro bafitanye na Rayon Sports.

Uyu Kapiteni yabwiye abanyamakuru ubwo babasangaga mu myitozo ko Kimenyi Yves atahungabanyijwe n’ibyamaubayeho ndetse ngo bari kumuganiriza kugira ngo akomeza gushyira umwete ku kazi kamutunze ngo kuko abamusebeje ari abashaka amanota 3.

Yagize ati “Kimenyi arakomeye, arimo gukora imyitozo neza. Nta kibazo na kimwe afite. Turi kumwegera tukamubwira ko ari abashaka kumwica mu mutwe kugira ngo bibonere amanota 3 ku munsi wo ku wa 6, ariko na we arabizi ko aka ariko kazi ke, ko ariko kazi kadutunze. Agomba kwirengagiza ibyo ngibyo byose akaza tugashyira hamwe."

Umunyezamu wa APR FC, Kimenyi Yves yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho ye yambaye ubusa buri buri yagiye hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Umutoza wa APR FC, Zlatko Krimpotic yabwiye abanyamakuru ko ibya Kimenyi Yves ntacyo bimubwiye, kuko asanzwe ari umukinnyi mwiza ndetse yiteguye kumukoresha ku mukino wo kuwa Gatandatu bafitanye na Rayon Sports.

Umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC, uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019. Uzabera kuri Stade Amahoro aho kwinjira azaba ari 2000 FRW, 5000 FRW ,10.000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.

PNG - 1.2 Mb
Migi yemeza ko abarayon bafite uruhare mu gushyira hanze ubwambure bwe ngo azitware nabi mu mukino w’ishiraniro bafitanye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
coco Kuya 18-04-2019

Ese ubwo koko byamutesha Umutwe
kweri!! Nanjye nkunda Rayon. Ariko koko niba ari abafana ba rayon babikoze nibafatwa bazahanwe pe!!
Ngarutse kuri Kimenye ntiyumve ko ishyano ryaguye kuko twese tuvuka twambaye ubusa ikindi kandi Twigira kuri experiences. N’abandi ntimukongere kwifotora mwambaye ubusa ngo muyoherereze uwo ariwe wese! Uzashaka kukubona wambaye ubusa n’ubimwemerera ajye aza akurebe
live sans camera.
Ndashimira Girl friend wawe uko yabyitwayemo.

coco Kuya 18-04-2019

Ese ubwo koko byamutesha United kweri!! Nanjye nkunda Rayon Ariko koko niba ari abafana ba rayon babikoze nibafatwa bazahanwe pe!!
Ngarutse kuri Kimenye ntiyumve ko ishyano ryaguye kuko twese tuvuka twambaye ubusa ikindi kandi Twigira kuri experiences. N’abandi ntimukongere kwifotora mwambaye ubusa ngo muyoherereze uwo ariwe wese! Uzashaka kukubona wambaye ubusa n’ubimwemerera ajye aza akurebe
live sans camera.
Ndashimira Girl friend wawe uko yabyitwayemo.